Kimwe n’ahandi mu gihugu abaturage b’Umurenge wa Byumba ho mu Karere ka Gicumbi,Intara y’Amajyaruguru, ku wa 22 Gashyantare 2016 bazindukiye mu gikorwa cyo kwitorera abazabahagararira mu Nama Njyanama z’Imirenge.
Baganira na IGIHE bamwe muri bo batangaje ko amatora babona yagenze neza ariko banagaruka ku cyo bumva abo bamaze gutora bazitaho igihe bazaba bamaze kugera mu myanya bariho batorerwa.
Uwitwa Gakuru Sylvestre wo mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Gisuna ho mu Murenge wa Byumba, kuri we ngo umujyanama bifuza n’uzajya yegera abaturage akamenya ibibazo byabo.
Yagize ati ‘‘Maze kubatora ariko bamenye ko Abanyarwanda twamaze gusobanuka nibatugenza nk’abambere tuzabakuraho hakiri kare kuko mbona tubatora bamara kuhagera bakadusuzugura twabagezaho ibibazo ntibatwumve!’’.
Munyembabazi Théogene, we yatunze agatoki urwego rw’imibereho y’abanyagicumbi, ati ‘‘Namwe nimurebe ukuntu aka Karere tweza, murebe ukuntu dufite amata menshi ngira ngo niba ntibeshye turi aba mbere mu gihugu mu kugira amata menshi ariko ejobundi hari radio numvise ivuga ko Gicumbi turi abambere mu kugira abana bafite ibibazo by’imirire mibi! Nonese ibyo wabihuza gute? Imyaka irera bakayigurisha yose inka bagakama amata bakayagurisha ubwose wavuga ko abayobozi bavuyeho batumariye iki? Erega baba banagomba kwegera abaturage bakabigisha’’.
Banasabye kandi abatowe n’abazatorwa mu gihe kiri imbere, kuzatandukanya ubutegetsi n’ubuyobozi kuko ngo umuyobozi mwiza ari ushobora kwemera n’inama yagirwa n’abandi.
Ibyose abo baturage banenze, hari ababiheraho babihuza no kutongera kwemererwa gutanga kandidatire zabo kuri bamwe mu bahoze ari abayobozi muri aka karere, mu gihe nyamara amategeko yari akibbibahera uburenganzira.
Biteganyijwe ko Abajyanama b’Imirenge batowe, kuwa 27 Gashyantare bakazitoramo abagize Njyanama z’Uturere, ari na bo bazavamo Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije.
Mu Karere ka Gicumbi amatora yabereye ku biro by’itora bigera ku 113, mu gihe abagombaga gutora basaga ibihumbi 23.



















TANGA IGITEKEREZO