00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abubatse ibyumba by’amashuri basabye Leta kubishyuriza miliyoni ebyiri bambuwe

Yanditswe na

Pacifique Ntakirutimana

Kuya 26 February 2016 saa 01:31
Yasuwe :

Abubatse ibyumba by’amashuri ku kigo cya GS Kageyo basabye Leta kubafasha ibishyuriza amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri bambuwe na rwiyemezamirimo wabakoreshaga.

Ibyo byumba by’amashuri byubatswe mu Karere ka Gicumbi, muri GS Kageyo ku nkunga ya ADRA Rwanda, ryatashywe mu minsi ishize ariko kuri ubu bamwe mu bubatsi bahangayikishijwe n’uko imirimo bakoraga yarangiye nyamara bakaba batarishyuwe na rwiyemezamirimo wabakoresheje, witwa Munyengabe Emmanuel ubaheraniye agera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Agananira na IGIHE, umwe mu bakoze kuri aya mashuri, Kayihura Jean Paul yavuze ko rwiyemezamirimo yatangiye abahembera iminsi 15 ariko nyuma akajya agenda ahindura biza kugera ko abahemba hashize ukwezi.

Yagize ati ‘‘Ubu dufite ikibazo gikomeye kuko amashuri yaruzuye kandi uwadukoresheje yarabuze n’iyo tubajije ADRA batubwira ko ibyabo babirangije kuko uyu mugabo ngo nta mafaranga bakimurimo, none ubu rwose byatuyobeye bamwe bamaze kwitahira kuko bari baraturutse kure, ubu natwe abana barashonje kandi twazindukaga tujya gukora, biteye agahinda’’.

Uyobora ADRA mu Rwanda, Dr. Ngaite Nkomo Mgeni yavuze ko kuri bo nta kibazo bafitanye n’aba bantu kuko bakoreshwaga n’uwari waratsindiye isoko ryo kubakisha aya mashuri.

Yongeraho ko barangije no kumwishyura kuko yanamaze kubamurikira aya mashuri imirimo irangiye.

Emmanuel Munyengabe, ari na we wari ufite isoko ryo kubaka aya mashuri, yatangarije IGIHE ko atemeranya n’ibyo ADRA ivuga, ngo kuko hari amafaranga yari itarishyura, gusa uyu mugabo akavuga ko byatewe n’uko yatinze kuyishyuza bityo ko namara kuyabona azihutira kwishyura iyi myenda.

Imirimo yo kubaka iri shuri yatangiye muri Mutarama 2015 isoza mu Ukuboza uwo mwaka. Mu bakozi baryubatse, abagera kuri 30 barasaba ko bakorerwa ubuvugizi bakishyurwa.

Biteganyijwe ko aya mashuri yuzuye azimurirwamo abanyeshuri bo mu nkambi y’Abanye-Congo ya Gihembe bageze mu mashuri yisumbuye kuko ayo bari basanzwe bigiramo yari ashaje.

Abubatse ibyumba by’amashuri ku kigo cya GS Kageyo basabye Leta kubishyuriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages