Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo nibwo abo bayobozi bari bitabye Ubugenzacyaha ngo babazwe ku byaha bakurikiranyweho, nyuma baza gutabwa muri yombi.
Amakuru avuga ko bacuze umugambi yo kunyereza amafaranga, bifashisha inyandiko mpimbano ko “hari ibikorwa byakozwe bifite agaciro ka miliyoni 10 Frw maze barazishyuza”.
Abo bayobozi baje gufatwa ayo mafaranga banditse batarayahabwa, bigakekwa ko bashakaga guhita bayashyira mu mifuka yabo. Bose uko ari batatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gicumbi.



















TANGA IGITEKEREZO