00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Birakekwa ko yiyahuye yitwikiye mu nzu ye

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 17 March 2024 saa 10:22
Yasuwe :

Mbarushimana Paul uzwi ku izina rya ‘Macinya’, yasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yiyahuye yitwitse mu ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2024.

Kubera ubwinshi bw’umuriro watwitse uyu mugabo wo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba mu Kagari ka Gisuna, IGIHE yasanze umubiri we wangiritse cyane.

Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko yaturutse ku isoko rya Byumba amaze gucuruza imineke ye nk’ibisanzwe kuko ariko kazi kari kamutunze ariko mbere y’urupfu rwe akaba yarayitanze nk’uyikuraho.

Mu gihe inzego z’umutekano zari zimaze gutangira ibikorwa byo kumenya icyihishe inyuma y’urupfu rwe, Uwitwa Nyirantezimana wari umuturanyi yavuze uko byagenze mbere yo kumubona bikekwa ko yiyambuye ubuzima.

Ati “Ubusanzwe twita Macinya twamubonye nimugoroba nka Saa Kumi n’Ebyiri ari gucuruza imineke. Abantu bashungeraga uburyo ari kuyitanga ku kiranguzo, kuko yavugaga ngo ntabwo bikiri umuneke umwe kuri 100Frw, ahubwo byabaye itatu kuri 100Frw.”

“Abantu baguraga ari benshi, ariko watinda gato uri kureba imineke myiza agahita akubwira ngo ari kwihuta, agahita yigendera umenya yashakaga ayo kugura lisansi ngo yitwike.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Théoneste yavuze ko na bo bumvishe ko hari umuturage witwitse ariko ko bakomeje kubikurikurana ngo bamenye icyabiteye.

Ati "Nanjye numvise ko mu Rwiri hari umuntu witwitse nibwo duhise tuza kureba ngo tumenye uko byagenze.”

Mbarushimana yari asanzwe afitanye ibibazo mu rugo rwe kuko yatandukanye n’umugore wa mbere ashaka uwa kabiri. Yabanaga n’uyu mugore n’umwana w’umukobwa yabyaranye n’umugore wa mbere. Abandi bana bajyanye na nyina.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages