Umutekano ni umusingi w’amahoro n’iterambere, kuwusigasira ni ngombwa kuko ahatari amahoro ntacyagerwaho.
Ibi ni ibyagutsweho n’umukuru w’ingabo mu turere twa Gicumbi, Burera na Rulindo, Col Habhyarimana Andre ubwo yasuraga abaturage bo mu kagari ka Kiziba, Umurenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi, baganira ku birebana n’umutekano muri izi mpera z’umwaka.
Col Habyarimana yagize ati “Ndabasaba ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we ku bashaka guhungabanya umutekano, dore ko mu minsi mikuru bamwe birara, ntibakore akazi kabo uko bisanzwe. Umutekano ni umusingi w’amahoro n’iterambere, kuwusigasira ni ngombwa kandi buri wese akwiye kureba igihugu cyacu aho kivuye n’aho kigana.”
Akomeza agira ati “Ndavuga ibi kubera ko bamwe iyo babonye bahaze baba biyibagije ko bigeze gusonza, bivuze ko baba batibuka ibihe bibi baba baranyuze.“
Yagarutse kandi ku kibazo cy’inzoga ya Kanyanga, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ubufatanye, kuko idashobora gucika batabigizemo uruhare.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, Muvunyi Jean Bosco, we yasabye abaturage gukoresha neza ikayi y’umutekano yandikwamo abantu bashya binjiye mu mudugudu.
Abaturage bahamagariwe kurwanya akarengane n’amacakubiri hifashishijwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bityo bakibonamo ikibahuza kuruta ibibatanya, bityo bagaharanira kuba umwe.



















TANGA IGITEKEREZO