Mu gihe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje mu gihe cy’iminsi 100, Komisiyo y’imibereho myiza mu muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, yaremeye abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, babasaba kwiremamo icyizere no guharanira kwigira.
Buri muryango muri 14 yaremewe, wahawe umufariso (Matela) n’ikiringiti, ibikoresho byo mu rugo birimo indobo amasafuriya, ibiro 25 by’umuceri n’ibishyimbo.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Imibereho myiza muri FPR mu Ntara y’Amajyaruguru yasabye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeze kwiremamo icyizere no guharanira kwigira, kandi ko bazakomeza kwita ku mibereho myiza yabo.
Igikorwa cyo kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, cyabanjirijwe n’umuganda Komisiyo yakoreye ku mazu y’abacitse ku icumu mu Murenge wa Mutete.



















TANGA IGITEKEREZO