Anastase Munyarugerero, Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kaniga yatangarije IGIHE ko Ngendabanga yatawe muri yombi kuwa mbere, ariko kugeza ubu bakaba bataramenya icyo akurikiranyweho, uretse ibyo bumva bihwihwiswa.
Munyarugerero yagize ati “…yatawe muri yombi kuwa mbere (tariki ya 2 Werurwe 2015)… yasize avuze ko yitabye kuri Polisi agiye ntiyagaruka.”
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Ngendabanga akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta, aho akekwaho kunyereza amafaranga y’abaturage muri gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé) ndetse n’ayo muri gahunda ya VUP.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yatangarije IGIHE ko Ngendabanga akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta, bishobora kuzazamo n’inyandiko mpimbano.
Umuvugizi wa Polisi yasobanuye ko Ngendabanga hamwe n’umukozi ushinzwe gahunda ya VUP mu Murenge wa Rubaya bakoze itsinda nk’abatishoboye bagenewe inkunga mu cyiciro cya gatatu cya VUP, bashyiramo n’abandi bakozi ba Leta 8, n’abaturage 2, bityo riba itsinda ry’abantu 12, maze biha amafaranga nk’inkunga.
Abo bakozi ba Leta bakoze iryo tsinda barimo Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rubaya, Umuyobozi wa SACCO ya Rubaya, Umucungamari wa yo, ushinzwe inguzanyo muri iyo SACCO, Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Munyagiro, n’Abagitifu b’utugari 2.
Muri iryo tsinda kandi hashyizwemo abaturage babiri, umwe muri bo agirwa umuyobozi wa ryo, ariko kugeza ubu we nta n’ubwo agaragazwa, bityo bikaba bikekwa ko yaba yarashyizwemo nka baringa.
Ngendabanga n’Umuyobozi wa VUP muri Rubaya bakurikiranyweho kunyereza miliyoni zisaga zirindwi, ndetse ibyaha biranutse bibahamye bahanishwa igifungo cy’imyaka kuva kuri 7 kugeza ku 10 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri 2 kugeza kuri 5 z’amafaranga yanyerejwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 y’Igitabo cy’Amategeko ahana, mu gihe abo bakozi 8 ba Leta bo bakurikiranyweho ubufatanyacyaha.
Nta kwezi kwari kwashira Ngendabanga ayoboye Umurenge wa Kaniga, aho yaje avuye mu Murenge wa Rubaya, bikaba binakekwa ko ibyaha akurikiranyweho byaba ari ho byakorewe.



















TANGA IGITEKEREZO