00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Hatangiye uburyo bushya bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe na

Jean Bosco Twagirayezu

Kuya 12 December 2013 saa 12:25
Yasuwe :

Nyuma yo kumena kanyanga yari yarafashwe mu karere ka Gicumbi, abantu icyenda bahise bakatirwa ibifungo birimo icy’umwaka umwe n’ n’imyaka ibiri. Aba bantu baburanishirijwe imbere y’imbaga ya’abantu bari baje kumva urubanza, iyi ikaba ari gahunda aka karere kihaye mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Aganira na IGIHE, Nsengimana Azarias, umushinjacyaha wa parike ya Gicumbi na Rulindo yavuze ko ari ibintu bidakunze kugaragara cyane ko urukiko ruburanishiriza abafunze imbere (…)

Nyuma yo kumena kanyanga yari yarafashwe mu karere ka Gicumbi, abantu icyenda bahise bakatirwa ibifungo birimo icy’umwaka umwe n’ n’imyaka ibiri. Aba bantu baburanishirijwe imbere y’imbaga ya’abantu bari baje kumva urubanza, iyi ikaba ari gahunda aka karere kihaye mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Aganira na IGIHE, Nsengimana Azarias, umushinjacyaha wa parike ya Gicumbi na Rulindo yavuze ko ari ibintu bidakunze kugaragara cyane ko urukiko ruburanishiriza abafunze imbere y’imbaga y’abaturage mumirenge. Ati “ Ni ibidasanzwe ariko mu Murenge wa Cyumba ho mu Karere ka Gicumbi haburanishirijwe imanza icyenda ziza no gusomwa nyuma yaho n’Urukiko Rwisumbuye rwa Byumba ku bashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge bizwi ku izina rya kanyanga. Kugira ngo duhashye ababicuruza bava mu mpande zose z’igihugu mu gihe bafatiwe mu Karere ka Gicumbi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buhagarariwe n’ushinzwe umutekano mu karere Sindayigaya Eouard ari na bwo bwateguye igikorwa bwavuze ko impamvu yo gutegura no gusomerwa mu ruhame imanza z’abaregwa gukora ubucuruzi bwa kanyanga ari bwo buryo bwonyine bwo kubumvisha ko ibyo bakora bidahuje n’icyo amategeko asaba. Yongeyeho kandi ko imanza nk’uru zizajya ziburanishirizwa imbere y’imbaga y’abaturage, kugira ngo n’abatarafatwa bamenye ko ari bo batahiwe by’umwihariko mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda babigize umwuga; dore ko n’ibifashwe babimena ku mugaragara nko kuri uyu munsi hasamwa n’urubanza.”

Nyuma imanza zimaze gucibwa abaturage bitabiriye icibwa ryazo bavuga ko isomo bavanye kuri izo manza ari ukujya kwigisha no gukangurira abandi bazicuruzaga; dore ko ngo abakatiwe inyungu bari bategereje yari igifungo.

Mu rugamba Akarere ka Gicumbi kihaye kinjiyemo rwo kurwanya icuruzwa rya kanyanga by’umwihariko mu rubyiruko Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre avuga ko hagiye gukorwa gahunda yo guhanahana amakuru cyangwa kuba ijisho rya mugenzi wawe kugira ngo bafatwe bahanwe n’itegeko, kimwe n’uko abazajya bafungurwa bazabumbirwa mu mushyirahamwe y’ubwiteganyirize bagaterwa inkunga kubera ko hafi y’abafatwa bose baba biganjemo urubyiruko.

kuva ku myaka 3-5 nihazabu yamafaranga yu Rwanda ibihumbi maganatanu kugeza kuri 5 millions bitewe n’uburyo akora uyu mwuga wo gucuruza ibiyobyabwenge .

Urubanza rwaregwagamo abacuruza kanyanga 10 bakomoka mu mirenge nka Cyumba, Kaniga , Rubaya , Mukarange na Nyankenke (mu Karere ka Gicumbi) rwaciriwe imbere y’imbaga y’abaturage; hakaba hanamenwe litiro zisaga 3000 za kanyanga n’ibiro 400 bya ‘chief warage’ byambuka mu buryo butemewe n’amategeko biva muri Uganda.

Abasomewe umunani bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda, undi muntu umwe akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages