Ni nyuma y’uko ibiganiro byahuje abikorera n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi umwaka ushize byari byafatiwemo umwanzuro w’uko ku wa 31 Ukuboza 2018, abakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu nyubako zishaje muri uyu Mujyi bazaba bamaze kwimukira mu miturirwa yubatswe n’abashoramari.
Guverineri Gatabazi yabwiye IGIHE ko ibigo bya leta, ibyigenga na banki bandikiye ubuyobozi basaba ko bakongerwa iminsi ndetse bahawe ukwezi kumwe, ni ukuvuga muri Gashyantare nabo bakazaba bamaze kwimukira mu nyubako nshya.
Kugeza ubu muri uyu Mujyi habarurwa inzu 12 z’imiturirwa zimaze kubakwa. Imiryango 26 yazo ni yo imaze kubona abayikoreramo.
Umujyi w’icyahoze ari Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi wakunzwe kuvugwaho kuba kugeza ubu wari ugikoresha inyubako zishaje ziganjemo izubatswe mu gihe cy’Abakoloni.
Ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’abikorera bashyizeho ingamba zo kuvugurura uyu Mujyi aho mu biganiro byo muri Kanama 2018 havuyemo umwanzuro w’uko mu Ugushyingo 2018 ibikorwa byo kwimuka bigomba gutangira.
Mu minsi ishize abakorera muri uyu Mujyi wa Gicumbi batabashije kubahiriza uyu mwanzuro bafungiwe imiryango ndetse bamwe bagaragaza kutishimira icyemezo cyo kubafungira.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Rwanda kuri iki Cyumweru, Guverineri Gatabazi yavuze ko hari inyubako nziza zubatswe muri uyu Mujyi bakangurira abantu kujyamo bakava muri izo zishaje.
Ati “Umujyi wa Gicumbi wagira ngo uracyari mu gihe cy’intambara, rero ntabwo umuntu yakubaka inzu nziza ngo igume aho ngo uvuge ngo undi nawe yubake indi. Rero izo zarangiye abantu twabasaba kuzijyamo bakazikoresha mu nyungu z’abazishoyemo imari ariko no mu nyungu z’iterambere n’icyerekezo dushaka.”
Yakomeje agira ati “Turashaka kugira ngo abantu bajye muri izo nzu bazikoreshe noneho byungukire ba bandi bashoye imari binatume abandi nabo babona umwanya wo gusana izabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yavuze ko ikipe ihuriweho n’abikorera n’ubuyobozi bwite bwa Leta yamaze igihe kinini isuzuma imbogamizi zishobora kuvukamo ikaza gusanga nta ngaruka.



















TANGA IGITEKEREZO