Ni ikiraro giherereye mu Murenge wa Kageyo, mu Kagari ka Gihembe, Umudugudu wa Nyirabadugu, abahaturiye bavuga ko babangamiwe cyane no kudasurwa n’imiryango yabo ndetse ko hari n’imbogamizi ku muntu wese wacyenera gutwarwa n’imodoka y'imbangukiragutabara mu gihe yaba arwaye.
Byiyongeraho ko n'ubuhahirane busaba gukoresha ibinyabiziga, bwose bwahagaze kuko hose hamaze gutenguka.
Bamwe mu bahaturiye baganiriye na IGIHE, bavuze ko nta n’umunyamaguru ushobora kuhanyura kubera ukuntu ari harehare cyane, bisaba kuzenguruka umusozi, cyangwa bakanyura mu mirima iri hepfo mu kabande kugira ngo babone uko bagera mu wundi murenge begeranye.
Nyirantezimana Clarice utuye mu Murenge wa Kageyo yagize ati "Twebwe twaratabaje ariko menya ubuyobozi bwaradutereranye! Kuva hano ujya kuri kaburimbo ni hafi cyane, ariko kubera ikiraro cyacitse bidusaba kuzenguruka ahahoze Inkambi ya Gihembe, urebye ni ugukora urugendo rwikubye incuro zirenga icumi ugereranije n'uko twahagendaga, bikagufata amasaha abiri, kandi wagakoresheje iminota itarenga 15."
Undi witwa Ngamije yagize ati ”Ubu nta mbangukiragutabara yahanyura ije gufata umurwayi, keretse ibanje kuzenguruka umusozi w’Inkambi ya Kageyo, kuhambutsa umurwayi n’ingobyi na byo urumva ko bigoranye. Ikindi kandi kubera uburebure bwaho, higeze kugwamo umuturage arapfa, nta muntu ukihanyura, nta gare cyangwa moto, urumva ko ubuyobozi bwakagombye kudufasha.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko butatererany eabaturage, kandi ko ikibazo cyatewe n’amazi yaturukaga mu Nkambi ya Gihembe, hakaba harakozwe ubuvugizi ku buryo ikibazo cyatangiye gukurikiranwa na Minisiteri ishinzwe Ibiza (MINEMA).
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, yabwiye IGIHE ko Minisiteri ishinzwe Ibiza yatangiye gukurikirana uko ikiraro cyakubakwa, abaturage bagasubira mu buzima busanzwe nk’uko bahoze.
Ati ”Abaturage ntabwo twabarangaranye, nta n’ubwo twabatereranye, isoko ryo gusana icyo kiraro ririmo gutangwa na MINEMA, nihaboneka uzakora imirimo azatangira ibikorwa vuba.”
Iki kibazo cy’ikiraro cyatsitse hagati ya Kageyo na Byumba kimaze imyaka igera kuri itatu. Abaturage barasaba ko hakorwa vuba cyangwa hakaba hazitiwe ngo hatazagira undi muntu wagwamo mu ijoro akaba yahaburira ubuzima.









Ibitekerezo 0