00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Igiciro cy’amata cyikubye kabiri kubera izuba

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 29 July 2023 saa 05:26
Yasuwe :

Aborozi bo mu Karere ka Gicumbi bafite impungenge ko izuba ryatumye ubwatsi bubura binagira ingaruka ku giciro cy’amata, ubu kimaze kwikuba kabiri mu gihe afasha mu kurwanya imirire mibi.

Gicumbi ni kamwe mu Turere tubonekamo umukamo mwinshi mu gihugu.

Aborozi bavuga ko mu gihe cy’imvura, usanga litiro igura 300 Frw, ariko kubera izuba igeze kuri 600 Frw.

Umwe mu baturage gukorera ubworozi muri aka karere witwa Yankurije, yavuze ko bishobora no guteza ingaruka ku mikurire y’ abana.

Ati "None se iyo hari imvura abaturage bazana amata ku ikusanyirizo bakayagurisha ku 200 Frw kuri litiro imwe, ninaho twe tujya kugura ayo gutekera abana bacu bakayatugurisha kuri 250 adatetse, tukajya kuyatecyera mu rugo tugaha abana".

"Ariko ubu ku ikusanyirizo igiciro kigeze kuri 450 bayatugurishije adatetse, bishobora kugira ingaruka ku mikurire y’abana, kuko hari abatabasha kugura Litiro kuri icyo giciro.

Ntezimana Comfiance we yavuze ko litiro y’amata yagurwaga 300 Frw mu bacuruzi basanzwe, ariko igeze kuri 600 Frw aho bayagurisha atetse.

Ati "Twe dukunda kunywa amata muri gare ya Gicumbi kuko harimo Canteen z’amata zitandukanye ku giciro cya 300, ubu bari kuyagurisha 600 litiro imwe, bitwaza ko izuba ryatumye umukamo w’ amata ugabanuka".

Aborozi bo muri aka karere basaba kwegerezwa imashini zuhira mu mirima ku giciro kirimo nkunganire, gusa ubuyobozi bukabasobanurira ko imashini zuhira zitangwa ku giciro kirimo nkunganire ku bihingwa by’ ibiribwa gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasabye aborozi kujya bahinga ubwatsi bwinshi, bakabika ubwo bazakoresha mu gihe cy’ impeshyi.

Ati "Ubusanzwe imashini zuhira mu mirima zitangwa ku giciro kirimo Nkunganire iyo ari ku bihingwa, ahubwo aborozi barasaba kujya bahinga ubwatsi bwinshi, bakabona ubwo bazakoresha mu gihe cy’impeshyi".

Izuba rimaze igihe rigaragara mu bice bitandukanye by’ igihugu ryateje igihombo, haba ku bihingwa bisanzwe no ku bwatsi bw’amatungo, bikagira ingaruka ku mukamo uboneka.

Amata akomeje kuba ikibazo mu Karere ka Gicumbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages