00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Imvugo ‘Rwiyemezamirimo wambuye abaturage’ yabaye icyita rusange

Yanditswe na

Pacifique Ntakirutimana

Kuya 10 March 2016 saa 07:44
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Mukarangee, Cyumba na Manyagiro bamaze amezi agera kuri 14 bambuwe na rwiyemezamirimo Opedisa agera kuri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda bakoreye ubwo bateraga ibiti ku muhanda Gatuna- Rukomo.

Iyo uganiriye n’aba baturage bakubwira ko iki kibazo kimaze igihe kirekire ndetse ko n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi busanzwe bukizi, kuko ngo Komite Nyobozi icyuye igihe yari yarabijeje kugikemura ariko amaso yaheze mu kirere.

Uretse amafaranga yo kubaka umuhanda Gatuna-Rukomo, aba baturage banishyuza ayo bakoreye ubwo bakoraga amaterasi y’indinganire mu Mirenge itandukanye yo muri aka Karere.

Umwe muri aba baturage wo mu Kagari ka Nyaruka, Umurenge wa Cyumba, Nteziryayo Jean d’Amour, waganiriye na IGIHE, yagize ati “Igare ryanjye naranyongaga abo mbereyemo amadeni bararitwaye, murumuna wanjye baramwirukanye ku ishuri kubera kudatanga amafaranga yo kurya, mbese ni ibibazo, twaje hano ku Karere umuyobozi tugezeho akatwohereza, ahandi twahagera uwo dusanze akatwohereza ahandi, mbese twabuze aho tubariza ikibazo cyacu umwaka umaze kurengaho amezi abiri”.

Nteziryayo yakomeje avuga ko ubwo Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yasuraga Umurenge wa Cyumba umwaka ushize, yasaba gukemura icyo kibazo mu magaru mashya ariko na n’ubu ntibirakemuka.

Ibi uyu mugabo avuga biranashimangirwa na Twinumugisha Albert, ukomoka mu Murenge wa Kaniga, we avuga ko bari baragujije amafaranga mu matsinda bazi ko bazakura ubwishyu muyo bagombaga guhembwa, none ngo bari kubishyuza ndetse ngo batangiye kubarega mu nzego z’ibanze.

Ushinzwe amashyamba mu Karere ka Gicumbi, Emile Nyakagabo, yavuze ko icyo kibazo ubuyobozi bukizi, ariko ngo amasezera rwiyemezamirimo yayagiranye n’umushinga witwa PAREF ko atari Akarere.

Yagize ati ‘‘Icyo kibazo Akarere karakizi ariko uyu rwiyemezamirimo witwa OPEDISA yagiranye amaserazerano n’umushinga wa PAREF ntabwo ari Akarere. Twebwe icyo twakoze nk’Akarere twandikiye rwiyemezamirimo wakoresheje abaturage tumusaba kwishyura’’.

Yakomeje avuga ko icyo bakora nk’ubuyobozi ari ugukomeza gukorera abo baturage ubuvugizi, kuko ngo yavuganye na rwiyemezamirimo wabakoreshe amubwira ko hari amafaranga uwo mushinga wenda kumuha bityo ko ashobora kubishyura.

Rwiyemezamirimo wakoresheje aba baturage, Uwimpaye Fidèle, yabwiye IGIHE ko ibibazo byamubayeho, ari abamuhaye isoko batubahirije uko amasezerano yanditse.

Ati ‘‘Abampaye isoko nibo batumye mpemukira abaturage, ubwo rero njye nihaye igihe kingana n’ukwezi abo baturage kuba nabishyuye ubundi nkazikurikiranira PAREF, byaba ngombwa tukajya mu nkiko’’.

Uyu mugabo uvugwaho kwambura aba baturage, binavugwa ko no mu Karere ka Gakenke hari abaturage bamukoreye imirimo nk’iyi atarishyuye amafaranga agera kuri miliyoni eshatu, ibintu na we ubwe yiyemerera ariko agakomeza gushimangira ko intandaro ari uko na we abamuhaye akazi batubahirije amasezerano bagiranye mu gihe we imirimo yari yahawe yayirangije neza.

Bambuwe miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda bakoreye ubwo bateraga ibiti ku muhanda Gatuna- Rukomo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages