00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu gihangayikishije inzego z’umutekano

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 14 February 2016 saa 12:53
Yasuwe :

Ubwo Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi yaganiraga n’abanyeshuri 38 b’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing-RYVCP) biga muri Kaminuza y’ikoranabunga n’ubugeni ya Byumba (University of Technology and Arts of Byumba-UTAB), yagaragaje ko abakobwa bibasiwe cyane n’icuruzwa ry’abantu ugereranyije n’abahungu.

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu Karere ka Gicumbi, yeretse urwo rubyiruko ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu n’uko ryakumirwa.

Aganira n’urwo rubyiruko, kuwa Kane tariki ya11 Gashyantare 2016, IP Alphonse Kayonga yabasobanuriye ko abakora ubucuruzi bw’abantu bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha cyangwa babashakira akazi cyangwa amashuri meza mu bindi bihugu, kandi ko bibasira urubyiruko, cyane cyane urw’abakobwa bityo abasaba guhora bari maso ariko na basaza babo bakitwararika.

Ibyago bahura nabyo ni uko iyo babagejejeyo babambura ibibaranga byose, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo ndetse bakabakorera n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo.

Yagize ati "Mu bikorwa byanyu by’ubukangurambaga, mujye mubwira urundi rubyiruko kwima amatwi umuntu waza abizeza bene ibyo bitangaza kuko biba byihishe inyuma imigambi mibisha, ahubwo igihe mumenye amakuru yerekeye ibyo bikorwa byo gucuruza abantu, mujye muhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ababikoze cyangwa abategura kubikora bafatwe."

Umuhuzabikorwa w’urwo rubyiruko,Nganeyezu Emmanuel, yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye, kandi asaba bagenzi be gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha.

Raporo ya Amerika yo mu mwaka wa 2015 ku icuruzwa ry’abantu nk’ubucakara bwa none, ivuga ko hari n’umubare w’abanyamahanga babanza kunyuzwa mu Rwanda, bakabona kugezwa mu bihugu bacuruzwamo. Mu 2013, umubare utatangajwe wajyanywe gucuruzwa mu Burasirazuba bwo hagati nk’ uko iyi Raporo ibivuga.

Icyo gihe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Célestin Twahirwa, yabwiye IGIHE ko nubwo hari Abanyarwanda bacururizwa mu mahanga, nta banyamahanga baramenyekana ko bazanwa gucururizwa mu Rwanda nk’uko iyi raporo ibivuga.

Yagize ati “Icyaha cyo gucuruza abantu ni gishya mu Rwanda, nta bantu turabona baje gucuruzwa mu Rwanda. Kereka abanya-Bangladesh bagera kuri 57 twigeze gufatira ahangaha bagiye gucuruzwa, kandi nabo bari bahanyuze bajyanwe muri Mozambique, tubafasha gusubira iwabo. Bari bagiye ahandi ntabwo bari baje mu Rwanda.”

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko kuva muri Kemena 2014 kugeza muri Gashyantare 2015, hakurikiranwe abantu 24 bakekwaho gucuruza abantu, bane bahamwa n’icyaha, babiri bagirwa abere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages