Iyi nkuru y’akababaro y’umuturage wahitanywe n’ikirombe yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 14 Ukuboza 2022.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyankenke bwemereye IGIHE ko amakuru y’uru rupfu rutunguranye ari impamo.
Umukozi ushinzwe Irangamimere mu Murenge wa Nyankenke, Makombe Emmanuel, yagize ati “Ni byo, iby’uru rupfu byabayeho. Turihanganisha umuryango wagize ibyago.’’
Yavuze ko aho ahacukurwaga umucanga hari harabujijwe kuko byagaragaraga ko hashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Umukingo waridutse kandi wagwiriye umusore w’imyaka 20, ajyanwa kuvurizwa ku Kigo Nderabuzima cya Kisaro. Uyu yakomeretse ubwo yageragezaga gutabara Mukurijimana.
Makombe yakomeje ati “Abaturage badufashe bareke gucukura ahantu bazi ko twababujije, kuko byatuma bahaburira ubuzima.’’
Umurambo wa Nyakwigendera wakuwe aho impanuka yabereye ahagana saa Tatu z’ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!