Hambere aha iyo ingurube cyangwa andi matungo yashakaga imfizi, byasabaga aborozi kwambuka imisozi ku buryo umunsi washoboraga kwihirika bashaka imfizi.
Iterambere ryakomeje kuzamuka bigera aho batangira gutera amatungo yabo intanga ariko bakazitirwa nuko bakoraga ingendo ndende ku buryo intanga zashoboraga no kwangirikira mu nzira, bakazigezayo zitujuje ubuziranenge.
Kuri ubu, gukoresha Drones mu kugeza intanga ku borozi b’ingurube byatumye zibageraho mu gihe gito cyane kandi bakazibona zimeze neza ntibinabatware umwanya bakagombye kuba bakoramo ibindi.
Ahantu imodoka igenda amasaha ane, utu tudege duto twa Drones tuhakoresha iminota 45 gusa.
Muri iki cyumweru abaganga b’amatungo by’umwihariko abatera intanga z’ingurube mu karere ka Gicumbi bahuguriwe uburyo bagomba kurushaho kunoza serivisi z’ubworozi bw’aya matungo bakava mu buryo bwa gakondo berekeza mu korora kinyamwuga.
Umwe mu baganga b’amatungo bahuguwe, Dushimimana Elie, yashimye uburyo batazongera kuvunika bajya gushaka intanga aho zitegurirwa kuko bazajya bazigezwaho na Drones.
Avuga ko mbere baturukaga Nyagatare bagiye gufata intanga muri VAF (Vision Agri Business Farm), kuhagera bikabatwara umunsi wose, ariko ubu byarahindutse.
Ati “Ibaze kuva Nyagatawe uza hano Gicumbi, byagutwaraga amasaha nk’umunani harimo kuza no gusubirayo, uwo mwanya byagutwaraga habagamo no kugira inzara ugakenera kurya,ndetse no kugutwara umwanya wari kuba wakozemo indi mirimo, kuri ubu twegerejwe Drones byaracyemutse”.
Undi muganga w’amatungo, Kamizikunze, na we avuga ko gukoresha Drones byakuyeho amafaranga y’urugendo bakoreshaga. Kuri ubu, Drones zijyana intanga mu gace atuyemo ku buntu nta kiguzi cy’amafaranga umuturage yishyuzwa.
Ati ”Niba umuntu yavaga mu karere ka Gatsibo aje gufata intanga hano Gicumbi, byamutwaraga amafaranga arenga ibihumbi 10Frw ndetse watega moto gusa bigafata hafi ibihumbi 20Frw, kuri ubu nta gihombo bizongera guteza kandi twasobanuriwe uburyo intanga zitugeraho nta kibazo zagiriye mu kirere”.
Utudege duto twatangiye kwifashishwa mu gutwara intanga z’ingurube mu karere ka Gicumbi ubusanzwe twifashishwaga mu kohereza amaraso y’abarwayi, imiti ndetse n’inkingo. Hashije umwaka izi ntanga zijyanwa no mu tundi turere.
Uwase Devothe umukozi wa Kompanyi ya Zipline avuga ko nta mpungenge aborozi bagomba kugira kuko intanga zibikwa neza mu buryo bwizewe, kandi zikagera aho zijya nta kibazo zigize kandi ko ubukonje ntarengwa buba busabwa kwifashishwa mu kujyana intanga bukaba bwitabwaho.
Avuga ko umuturage ahamagara kuri kompanyi ya Zipline, amaze kwishyura amafaranga y’ ikiguzi cy’intanga gusa, nabo bakamwoherereza akadege mu gace aherereyemo agafata intanga ku kigo nderabuzima, cyangwa ku biro cy’umurenge bimwegereye, ahantu hari umutekano wizewe.
Umworozi yishyura 6500Frw ku ntanga z’ingurube imwe.
Shirimpumu Claude uhagarariye aborozi b’ingurube mu gihugu, avuga ko gukoresha drones byihutisha iterambere mu bworozi bwa kijyambere, aho kuri ubu mu Rwanda hamaze kugera ubwoko butandukanye bw’ingurube zaturutse mu bihugu by’i Burayi.
Harimo izo mu bwoko bwa Duroc, Pietrain na Landrace zifite umwihariko mu kugira inyama nyinshi kuruta iza gakondo zisanzwe ndetse zikagira n’umwihariko mu gutanga icyororo cyinshi.
Serivisi yo kujyana intanga hifashishijwe Drones, ije igamije kwihutisha iterambere mu bworozi bw’ingurube kurushaho korora kijyambere, bava muri gahunda yo kubanguriza ingurube imwe yuriraga izindi bikaba byarateraga indwara zitandukanye hagati y’aya matungo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!