Ni umudugudu wubatswe mu Murenge wa Kaniga, Akagari ka Mulindi, wubatswe n’Umushinga ‘Green Gicumbi’ ukorera muri aka Karere.

Abatujwe muri uyu mudugudu bavuga ko bari babayeho nabi mu buzima bwo gukodesha kandi badafite ubushobozi, nyuma y’uko hari bamwe bari barasenyewe n’ibiza.

Kabongoya Olive yagize ati “Twari turi gukodesha kandi nta kazi tugira usibye guca inshuro, imvura yari yadusenyeye twibaza uko tuzongera kubaka none baduhaye n’ibikoresho byose byo mu nzu ndetse dufite n’ibiraro byo kororeamo inka, natwe turasezeranya ubuyobozi ko bazagaruka basanga twaramaze kwiteza imbere”.

Ukwisabye Bernard na we utuye mu Murenge wa Kaniga yagize ati “Uyu mudugudu twawubakiwe na Green Gicumbi, banatwigishije uburyo twakwirinda ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, gukumira ibiza, gutera icyayi ku musozi kuruta uko twagiteraga mu gishanga.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, yashimye Ikigega Fonerwa, gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe cyubakiye abaturage binyuze muri Green Gicumbi.

Ati “Turashima abafatanyabikorwa babubakiye ariko namwe abaturage kubungabunga ibidukikije mugomba kubigira ibyanyu. Ndabasaba ko kumenya ko kizira kuzana amakimbirane mu miryango itujwe hano”.

Uyu mudugudu w'icyitegererezo wubatswe muri Gicumbi watwaye asaga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umushinga Green Gicumbi watangijwe mu 2019 mu mirenge icyenda y’aka karere wibanda ku bikorwa byo gutera amashyamba, ibiti bivangwa n’imyaka, ndetse ukaba umaze gutanga akazi ku baturage bagera ku bihumbi 23.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, ni we wafunguye ku mugaragaro uyu mudugudu w'icyitegererezo wubatswe mu Karere ka Gicumbi
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, ni we wafunguye ku mugaragaro uyu mudugudu w'icyitegererezo wubatswe mu Karere ka Gicumbi
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, atera igiti mu mudugudu mushya wubatswe i Gicumbi
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, atera igiti mu mudugudu mushya wubatswe i Gicumbi
Umuyobozi wa Fonerwa, Teddy Mugabo hamwe na Guverineri Mugabowagahunde Maurice bateye igiti mu mudugudu w'icyitegererezo i Gicumbi
Umuyobozi wa Fonerwa, Teddy Mugabo hamwe na Guverineri Mugabowagahunde Maurice bateye igiti mu mudugudu w'icyitegererezo i Gicumbi
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi w'Agateganyo, Uwera Parfaite, (iburyo) yateye igiti afatanyije n'abo mu zindi nzego
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi w'Agateganyo, Uwera Parfaite, (iburyo) yateye igiti afatanyije n'abo mu zindi nzego
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ageza ubutumwa ku bitabiriye ibirori byo gutaha uyu mudugudu
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ageza ubutumwa ku bitabiriye ibirori byo gutaha uyu mudugudu
Minisitiri w'Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d'Arc yashimye Fonerwa yubatse uyu mudugudu binyuze mu mushinga Green Gicumbi
Minisitiri w'Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d'Arc yashimye Fonerwa yubatse uyu mudugudu binyuze mu mushinga Green Gicumbi