Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wahise ugera ahabereye impanuka yabwiye IGIHE ko batandatu muri barindwi bapfuye bose ari abaturage bo mu karere ka Gicumbi.
Yakomeje avuga ati “Ni imodoka ya Taxi minibus yari ivuye Gatuna yerekeza I Kigali. Yari irimo abantu 9 ariko barindwi bose bahise bitaba Imana”
Mayora Mvuyekure yavuze ko abandi babiri bakomeretse bikabije ku buryo nabo ubu bari mu bitaro bya Byumba.
Abajijwe icyaba cyateye iyo mpanuka mayor Mvuyekure yagize ati “Wenda ni Polisi yabimenya neza, ariko bivugwa ko iyo modoka yabuze feri kandi yari igeze ahantu mu ikoni, igahita yiyubika hasi”
Iyi mpanuka yabereye ahitwa mu Kigoma, ahantu nubundi benshi bemeza ko hari ikoni ribi cyane.
Mu karere ka Gicumbi haherutse kubera indi mpanuka ikomeye y’igikamyo yahitanye abantu bagera ku munani, ariko yo yaberye ahitwa ku Idigiri.



















TANGA IGITEKEREZO