00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Babiri baguye mu mpanuka ya Coaster na Daihatsu, 10 barakomereka

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 19 January 2016 saa 09:03
Yasuwe :

Mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, ahitwa Rwandafandi habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye abagenzi yagonganye na Daihatsu ihitana abantu babiri abandi 10 barakomereka.

Saa mbiri n’igice z’ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2016 nibwo iyo mpanuka yabaye ihitana abantu babiri abandi 10 barakomereka. Ababuriye ubuzima muri iyo mpanuka ni Kayitesi Betty na Habumugisha Isidore.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’umuvuduko bitwe n’uko mu ikorosi yabereyemo nta matara yo mu muhanda ahaba.

Yagize ati “Yapfiriyemo abantu babiri, umwe yahise apfa impanuka ikiba undi apfira mu bitaro bya Byumba, ikindi abantu 10 nibo bakomeretse ariko bidakabije cyane.”

Yakomeje avuga ko izi modoka zagonganye, imwe yavaga i Gicumbi indi iri kujyayo.

Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi, yasabye abashoferi kubahiriza amategeko yo mu muhanda ndetse no kwigengesera igihe bashatse kubisikana n’izindi modoka.

Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi, yasabye abashoferi kubahiriza amategeko yo mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages