Byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 2 Mutarama 2024, ubwo uyu mwana yari ari kumwe n’ababyeyi be mu murima bari gusarura ibishyimbo.
Abantu bari aho byabereye mu Murenge wa Rushaki, Akagari ka Gitega mu Mudugudu wa Rubyiro, bavuga ko uyu mwana yakubiswe n’inkuba nyuma y’imvura itari nyinshi yari iri kugwa muri aka gace.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi w’Agateganyo, Uwera Parfaite yasabye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura, bakazirikana ko igihe imvura iri kugwa bagomba kwirinda inkuba, kuko zishobora kubavutsa Ubuzima.
Ati “Turihanganisha abagize ibyago, abaturage bamenye ko igihe imvura iri kugwa bagomba kugama, amatungo yabo bakayacyura, bakirinda kwegera amadirishya n’inzugi, ndetse bagacomokora ibyuma bikoreshwa n’amashanyarazi, kuko byatuma inkuba zikubita ubuzima bwabo bukajya mu kaga.”
Imvura yatangiye kugwa mu mpera z’Umwaka wa 2023 ikomeje kumvikanamo inkuba ziteza igihombo ku baturage.
Mu Ukuboza mu 2023 nabwo inkuba yakubise amatungo y’umuturage mu Murenge wa Ruvune, yica ihene zirindwi ndetse n’inka imwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!