00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Kwishyuza serivisi yo kuboneza urubyaro byakomye mu nkokora abayikenera

Yanditswe na

Pacifique Ntakirutimana

Kuya 3 March 2016 saa 12:07
Yasuwe :

Nyuma y’aho ababyeyi batangiye kujya basabwa amafaranga mbere y’uko abaganga babafasha kuboneza urubyaro, kuri ubu bamwe mu bakoresha ubwo buryo mu Karere ka Gicumbi bavuze ko byabareye imbogamizi bituma hari abagore batagikozwa iyo gahunda ngo kubera ubukene.

Gahunda yo kwishyura serivisi yo kuboneza urubyaro yatangijwe mu gihugu hose tariki 1 Kanama 2015, aho uyikeneye mbere yo kuyihabwa agomba kuba yaratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, nyuma akishyura amafaranga 300, mu gihe udafite ubu bwisungane asabwa agera ku 1000 mbere yo kuyihabwa.

Kuba mbere abakeneye kuboneza urubyaro barabikorerwaga nta mafaranga bishyuye, magingo aya bakaba bayakwa byatumye hirya no hino hagaragara abagore bivugira ko batakiboneza urubyaro bitewe n’uko ngo hari abatayabona.

Ibi byemezwa na bamwe mu baganiriye na IGIHE bari ku Kigo nderabuzima cya Byumba mu Karere ka Gicumbi, batashatse ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara.

Umwe muri bo yagize ati ‘‘Iyi gahunda maze igihe nyikoresha kandi byangiriye akamaro, ariko sinareka kuvuga ko kuva batangira kutwaka amafaranga hari abantu bahise babivamo, nk’ubu hari abadamu nzi iminsi yabo yageze babura amafaranga bibaviramo gusama."

Undi yagize ati ‘‘Mbere iyo twazaga gukingiza hari igihe twahitaga tujya no kuboneza urubyaro kugira ngo tudasama abana bacu bakiri bato, none ubu tuza gukingiza abagore benshi bagahita bitahira nk’ubu mu gace k’iwacu nakubwira abamaze gutwita kandi bafite abana bato, kuko baba bavuga ngo nta mafaranga bazanye bagatungurwa bagatwita najye ibi sinabyakiriye neza pe."

kwishyuza serivisi yo kuboneza urubyaro byagabanyije umubare w'abakoresha ubwo buryo

Umuforomo ushinzwe by’umwihariko gahunda yo gufasha abantu kuboneza urubyaro mu Kigo nderabuzima cya Byumba, Angelique Mukarukwaya, yavuze ko mu ntangiriro y’izi mpinduka hari abantu batihutiye kumva impamvu yitangwa ry’aya mafaranga ariko ko buhoro buhoro bagenda babyumva.

Yanavuze ko hakenewe gukomeza gukorwa ubukangurambaga cyane ko byagaragaye ko impinduka nk’izi ziza zireba abaturage iyo hatabanje kubigisha bigorana kugira ngo bazakire.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima bavuze ko hafashwe icyemezo cy’uko abashaka kuboneza urubyaro bazajya bakwa aya mafaranga bitewe n’uko hari ibikoresho bikenerwa muri iyi gahunda, amavuriro atabashaga kwibonera bityo ko ibi ari uburyo bwo gutanga inyunganizi ku ruhande rw’abaturage.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Nathan Mugume yagize ati ‘‘Ukurikije akamaro ko kuboneza urubyaro, aya mafaranga batanga si menshi, gusa tugomba gukomeza ubukangurambaga bose bakabyiyumvamo’’.

Mu Kigo nderabuzima cya Byumba bagaragaje ko mbere iyi gahunda yo kwishyuza abakeneye kuboneza urubyaro itaratangira, ku munsi bakiraga abayikeneye nibura 45 ku munsi, nyamara ubu bakaba batarenga 40 ku munsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages