00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Minisitiri Busingye yaburiye abatowe ko kuyobora atari umunyenga

Yanditswe na
Kuya 28 February 2016 saa 03:56
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye yaburiye abagiriwe icyizere n’abaturage bagatorerwa kuyobora Akarere ka Gicumbi, ko kuyobora atari umunyenga ahubwo ko ari ukwita ku gihango baba bagiranye n’abaturage.

Kuba Akarere ka Gicumbi gakora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, bituma imwe mu mico n’imyitwarire y’abahatuye itandukana gato n’iy’ab’ahandi mu gihugu.

Ibyo bishingirwa ku kuba ari hamwe mu hakigaragara ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi kimwe n’izindi nzoga zitujuje ubuziranenge zinjizwa mu gihugu binyuze muri Gicumbi mu buryo bwa magendu, bivugwa ko bikwirakwizwa mu baturage biturutse muri Uganda.

Ibyo bigira uruhare mu kwangiza imibereho y’abaturage ndetse bikanaba intandaro y’amakimbirane mu miryango rimwe na rimwe avamo n’impfu.

Aha niho abatorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi ubwo bari bamaze kurahira, basabwe gushyira ingufu kugira ngo bafashe abaturage babagiriye icyizere gukomeza kubageza ku iterambere.

Minisitiri Busingye yagize ati “Hari abibwira ko kuyobora ari umunyenga ariko sibyo, ni ukumva umuturage ukamutega amatwi ukamwegera ukumva ibyifuzo bye kandi ugaharanira iteka kubona atera imbere. Namwe rero ubu ntimugiye kuryama mugiye guhangana n’ibibazo bitandukanye harimo ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi byose byangiza umuturage bikamubuza kugera ku iterambere n’imibereho myiza.”

Yakomeje ababwira ko bagiranye igihango n’abaturage, abasaba gufatanya nabo mu rugendo rw’iterambere, imikoranire myiza kandi bakumva inama bagirwa n’abo bayobora.

Minisitiri Busingye Johnston yasabye abayobozi kudatatira igihango

Abaturage basabwe kumvira aba bayobora bakabajya inyuma mu bikorwa byose biganisha ku mpinduka z’iterambere n’imibereho myiza.

Komite Nyobozi nshya y’Akarere ka Gicumbi igizwe n’Umuyobozi w’Akarere ariwe Mudaheranwa Juvenal, umwanya asimbuyeho Alexandre Mvuyekure. Hari kandi Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Muhizi Jules Aimable, usimbuye Stanislas Kagenzi, naho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho y’Abaturage ni Benihirwe Charlotte, wasimbuye Mujawamariya Therése.

Mudaheranwa Juvenal w’imyaka 43, akaba yari Umucungamutungo wa Banki y’Abaturage Ishami rya Gicumbi.

Bimwe mu byo abatowe bizeje abaturage b’i Gicumbi, harimo gukorera hamwe, kubegera no kubakemurira ibibazo bakabageza ku iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal
Ubehereye iburyo ni Meya Mudaheranwa Juvenal na Visi Meya ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Muhizi Jules Aimable

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages