Kuri uyu wa Gatanu Minisitiri Uwacu Julienne, abayobozi n’abakozi ba Minispoc, baremeye imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Murenge wa Ruvune, Akagari ka Gashirira, Umudugudu wa Nyarurama ho mu Karere ka Gicumbi.
Inzu Mukansanga yubakiwe ifite ibyangombwa byose bikenewe nk’ikigega cy’amazi, intebe zo mu ruganiriro, ibiryamirwa, ubwiherero n’ibikoni.
Imiryango 10 irimo n’uwa Mukansanga kandi yorojwe inka inahabwa ibikoresho birimo imyunyu zirigata, amapombo yo kuzitera imiti, inahabwa ibiribwa birimo imiceri, amasukari, ifu y’ibigori n’ibindi.
Mukansanga yashimiye Perezida wa Repubulika watumye abarokotse Jenoside barongeye kugira ubuzima ndetse n’agaciro, kandi ashimira Minispoc yamugabiye inka, ikanamwubakira inzu.
Ati “Maze kubona inka, kandi iramutse ibyaye nayibonamo umusaruro, abana banjye bazanywa amata ntibazarwara bwaki, kandi bigakomeza nkava ahabi nkajya aheza.”
Yifuje ko akarere kazamubonera n’ubutaka bwo guhinga, bityo akabona aho yakwagurira ibikorwa bye by’ubuhinzi n’ubworozi.
Minisitiri Uwacu yavuze ko iki gikorwa ari intangiriro nziza bahaye abaremewe ngo biteze imbere
Ati “Icyo tuba tugamije ni ukuvuga ngo dore mubonye aho muhera ahasigaye nimukore namwe mwiteze imbere, kandi bimaze kuba umuco ko uhawe inka nawe yitura undi”.
Yabijeje gukomeze kubashyigikira no mu bikorwa bindi bigamije kubateza imbere, abasaba kuzafata neza inkunga bahawe no kuyubakiraho iterambere n’ubuzima bwiza.



















TANGA IGITEKEREZO