Indwara zituruka ku mwanda zibasira abana cyane harimo impiswi, macinya, ubuheri, inzoka za Ascaris n’ izindi zikunze gushyira ubuzima bw’abana mu kaga.
NCDA Rwanda yatangije gahunda yo guha ibikoresho by’isuku ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo z’abaturage mu kwirinda umwanda. Ni ibikoresho byorohereza abana gukaraba intoki n’ibipfundikira ubwiherero. Byatanzwe ku bufatanye n’Ikigo SATO Toilets Rwanda.
Ibikoresho byitwa "Sato Taps" na "Sato Pans" byahawe ingo 10,000 zatoranyijwe mu turere 17 turimo na Gicumbi.
Bitangwa mu rwego rwo kwita ku isuku mu ngo mbonezamikurire no gukomereza kurwanya indwara zituruka ku mwanda, kuko ari zimwe mu mpamvu zinatera indwara z’imirire mibi.
Umuyobozi wa NCDA, Umutoni Nadine, yavuze ko amazi meza, isuku n’isukura ari imwe mu nkingi zigize imbonezamikurire y’umwana; bityo isuku ikaba ari ngombwa mu kurinda abana indwara ziterwa n’umwanda, zinagira ingaruka z’imirire mibi.
Ati “Bwa mbere na mbere umubyeyi ni we wita ku mwana, twe tuza tuje kubunganira. Iyo ufite isuku byose bigerwaho, iyo nta suku, na ya Shisha Kibondo bagenera abana ntacyo ibamarira, turakomereza mu turere 17 tugaragaramo isuku nkeya, by’ umwihariko tunakumira indwara z’igwingira.”
Umubyeyi witwa Karekezi François wo mu Mudugudu wa Gashirwe, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba, yubatse irerero iwe mu rugo ndetse ryahawe ibikoresho na NCDA ifatanyije na Sato.
Karekezi ati “Njye rwose ndashima cyane abadufashije kubona ibikoresho by’ isuku, bizadufasha gukumira indwara zikomoka ku mwanda, njye natanze ikibanza nubaka n’inzu irerero ryakoreramo, ariko dushimye ko igitekerezo cyanjye bacyizirikanye, bakanzanira ibikoresho by’isuku bya Sato.”
Uhagarariye Sato mu Rwanda, Ntaganira Cyrus, avuga ko biyemeje gufatanya n’inzego zitandukanye ariko bagakumira indwara zituruka ku mwanda,
Ati “Sato zaje kugira ngo habeho guca ukubiri n’umwanda uturuka mu musarani ukaba waza n’aho abantu bafatira amafunguro”.
Bafite ubwoko bw’ibikoresho bya Sato Taps bifasha gukaraba intoki neza na Sato pans Byifashishwa mu gukora ubwiherero ku buryo nta mwanda uturuka mu musarani ngo ugaruke hanze. Iyi Sato Pans iyo uvuye mu bwiherero uyihagurutseho irongera ikifunga.
Abafashamyumvire mu kurwanya umwanda bo bavuga ko bamaze igihe bagerageza kwita ku bana, ariko bakabangamirwa n’ibikoresho by’ isuku, bagashima NCDA Rwanda n’abafatanyabikorwa batekereje kubegereza ibyo bikoresho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!