Aba banyamahanga bari bibwe televiziyo igezweho, Mudasobwa zitandukanye bakoresha mu kazi, telefone zigezweho byose bifite agaciro ka miliyoni zisaga 5 Frw.

Byabaye tariki 5 Nyakanga, abibwe bahita babimenyesha inzego z’umutekano. Mu minsi ibiri aho ibyo bikoresho byahishwe hari hamenyekanye, bijya kugaruzwa icyakora ababyibye ntabwo bahise bafatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, yagize ati “Ibikoresho twagaruje byibwe abanyamahanga baturuka mu gihugu cya Nigeria uko ari babiri. Twashakishije ababyibye ariko ntabwo bari bafatwa, hacyekwa babiri dukomeje kubashakisha. Twakoze iperereza tumenya umubyeyi w" umwe mu bacyekwaho ubu bujura atwereka aho ibyibwe biri, tubigaruza mu minsi ibiri.”

Yaburiye abumva ko bazabeshwaho n’ubujura, avuga ko bitazabahira kuko inzego z’umutekano ziri maso. Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakora aho kwiba no kwishora mu ngeso mbi.

Prof Austin Busika utuye mu murenge wa Byumba wari wibwe, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yakoze kinyamwuga mu gushaka abamwibye.

Ati “Twari twibwe ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni Eshanu byose byagarujwe, turashima Polisi y'u Rwanda cyane kandi bigaragara ko umutekano ukorwa neza.”

Aba bibwe bavuga ko hari amafaranga asaga ibihumbi 400 batarabona yibwe ariko bagaragaje ko bizeye ko nayo azagaruzwa abajura nibamara gufatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu  Ntara y'Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco ashyikiriza Busika bimwe mu byo yari yibwe
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco ashyikiriza Busika bimwe mu byo yari yibwe