Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 15 Nzeri 2022 ubwo RIB yahuraga n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta mu Ntara y’Amajyaruguru mu rwego rwo kuganira no gufata ingamba mu gukemura ibibazo by’agaragaye mu turere dutandukanye tw’iyi Ntara.
Ni mu gikorwa cy’Ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage. Abitabiriye inama basabwe gutanga serivisi inoze ku baturage, kurwanya ruswa ndetse n’akarengane gakunda kugaragara, ibintu bavuga ko nihabaho ubufatanye bizashoboka binyuze mu gufata ingamba n’umurongo ariko ntihagire urwego ruhonyora amategeko.
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwagaragaje ko ibirego bikunze kugaragazwa mu gihugu bituruka mu makimbirane yo mu miryango, ibibazo by’ ingurane n’ibindi.
Umunyamabaga Mukuru wungirije w’Urwego rw’ Ubugenzacyaha RIB, Karihanagabo Isabelle, yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kumenyesha inzego ibibazo byugarije abaturage.
Ati “Inzego zose zigomba kuvugana zigahererekanya amakuru, iyo hatabayeho ubufatanye usanga hafatwa imyanzuro ivuguruzanya, ariko iyo habayeho ubufatanye n’inzego zose usanga umuturage ahabwa serivisi inoze akishima kandi ntihagaragaremo icyaha cya ruswa”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yashimangiye ko ubufatanye mu nzego ari bimwe mu nzira zifatika zizafasha gukumira no gukemura ibibazo by’abaturage.
Ati “Turebe ku buryo umuturage atagomba guhura n’akarengane mu gihe akeneye serivisi kandi agomba no kuyihabwa binyuze mu mucyo. Akenshi ibibazo binanirana ni uko hari abayobozi nabo bakeneye guhabwa amahugurwa ku mategeko. Mureke dukumire iki kibazo kandi nihabaho ubufatanye kuri twese turabigeraho.”
Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko hakiri imbogamizi ku bumenyi bucye mu byerekeye amategeko nk’uko, Nshogoza Protais, yabigarutseho ashimangira ko no mu madini amategekjo yari akwiye koherezwayo kugira ngo babashe gufasha abantu babo.
Ati “Twe mu matorero turigisha ariko hari na bamwe mu bayobozi b’ amadini batamenya aho bacyemurira ibibazo by’ abaturage, RIB igerageze kwegera n’ amatorero dufatanye gucyemura amakimbirane aturuka mu miryango.”
Ibibazo bikunze kugaragara mu muryango bishingiye ahanini ku bushoreke, guhoza ku nkeke uwo mwashakanye, kunyereza umutungo, gukubita no gukomeretsa, gukoresha umutungo w’urugo nabi, ibibazo bya Girinka, kwishyuzwa imisoro myinshi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!