Abaturage basaga 40 batuye mu Kagari ka Gihembe, mu Murenge wa Kageyo ho mu Karere ka Gicumbi, baravuga ko bahohotewe n’ubuyobozi bw’akagari bwabakozemo umukwabu, bagafungwa ngo bishyure mituweli bakananyagirwa n’imvura, Akagari kakavuga ko kabafashe kubera ko banze kwitabira inama, kagacibwa amande.
Abatuye aka kagari bumvikanye kuri Radiyo Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2013, bavuga ko bahohotewe n’ubuyobozi bw’akagari, ubwo bwabakoragamo umukwabu nta burengenzira. Bavuga ko bafashwe mu rukerera ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, bakajyanwa ku biro by’akagari imvura igwa, ku buryo yabanyagiranye n’abana babo, bakavuga ko ari akarengane n’ihohoterwa.
Muri aya majwi yabo atandukanye bagize bati “ Turazira iki? Baje saa kumi n’imwe za mu gitondo, baradufata batujyana mu mvura, ku buryo n’abana bacu bashobora kurwara umusonga, dore uyu aratumbuje. Baraduca 2000 bitagira gitansi.”
Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihembe, Habyarimana Epimaque yavuze ko aba baturage batafatiwe ikibazo cya mituweli, ahubwo ko bari banze kwitabira inama.
Yagize ati “ Tariki ya 11 uku kwezi, aba baturage bagombaga kwitabira inama yagombaga kubahuza n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, ariko haza bake cyane; nyuma dushaka kubahana, tujya kubafata.”
Habyarimana yakomeje avuga ko mu kagari kose hari hitabiriye abantu 150, mu gihe mu mudugudu umwe wa Nyirabaduko ho hari haje abantu 2 gusa.
Bitewe no kutitabira iyi nama ngo ubuyobozi bw’aka kagari bwiyemeje guhana abatuye uyu mudugudu, ni bwo bajyaga kubafata mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2013.
Mu kubafata ngo barimo kubajyana ku kagari, haje kugwa imvura ariko yanyagiye abantu bose, kuko n’abayobozi n’inkeragutabara bose banyagiwe n’imvura.
Habyarimana yakomeje ahakana ko nta jambo mituweli ryagombye kuzamo kuko atari cyo bafatiwe. Yavuze ko bagejejwe ku biro by’akagari, abari bafite amafaranga 2000 basabwe kuyatanga bakarekurwa, na ho abatayafite bahawe igihano cyo kwikorera amabuye yari aho bayajyana aharimo kubakwa Umurenge Sacco, mu gihe cy’isaha.
Yagize ati “Amabuye aba aremereye ntitwari kuyabaterurisha mu gihe kinini.”
Ku bavuga ko abana babo banyagiwe, Habyarimana yavuze ko ababyeyi bari bafite imitaka bakabatwikira, nubwo imvura yabafatiye mu nzira.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre yavuze ko yasobanuriwe neza iki gikorwa, ko ntaho gihuriye n’umukwabu ugamije kubishyuza mituweli, ahubwo hari hagamijwe kubahana kubera ko batitabiriye iyi nama.
Amajwi yumvikanye kuri Flash bamwe mu baturage bavugaga abana barira, mu gihe banibazaga impamvu basabwa amafaranga atagira inyemezabwishyu.



















TANGA IGITEKEREZO