Sahinkuye w’imyaka 45 avuga ko indwara yamuhejeje hasi yamufashe nyuma y’uko asitaye agwa hasi avuye gusura inshuti ye ari kumwe n’umuryango we, kuva ubwo yabaye ‘paralyse’ ntarabasha guhagarara.
Yivuje mu bitaro bya CHUK bamucisha mu cyuma babura indwara, ajya mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal naho indwara barayibura baramucyura. Mu myaka itandatu yose ntabasha guhagarara, kujya kota akazuba cyangwa gusubira mu nzu ni ukurindira abaterura amaguru n’amaboko.
Mu kiganiro na IGIHE, Sahinkuye yasobanuye ko yagerageje kwivuza ku bwisungane mu kwivuza afite biranga, FARG nayo igerageza kumuvuza mu gihugu biranga, agurisha n’isambu yari afite ngo arebe ko yivuza agakira byose biranga.
Ati “Biragaragara ko ndwaye ariko uburwayi ntibuboneka, simbasha guhagarara, wenda abenshi iyo bagiye kwivuza hanze bakabacisha mu cyuma hari igihe indwara iboneka bagakira, ndamutse mbonye ubufasha bwo kwivuriza hanze wenda nanjye nakira”.
Mu gahinda kenshi, uyu mugabo ufite umugore n’abana batatu avuga ko imyaka amaze aryamye yamuteye ubukene n’inzara bihoraho mu muryango kuko atakibasha guhahira umuryango.
Ati “Maze imyaka itandatu n’amezi abiri ntabasha guhaguruka aho ndyamye, mu bushobozi dufite tubayeho nabi biragoranye, mbasha kubona amafaranga ibihumbi cumi na bibiri ku kwezi [agenerwa na FARG] bidutunga nk’umuryango w’abantu batanu ariko biragoranye ugendeye ku biciro byo ku isoko”.
Amaboko ya Sahinkuye yatangiye kwikunja kubera igihe amaze atabasha kuva mu buriri, iyo abonye icyo kurya cyangwa kunywa abana nibo bamutamika aho aryame iwe mu rugo.
Yasabye abagiraneza bafite umutima utabara gukora ibyo bashoboye, niyo atavurwa, ariko akabona ibyo kurya bimutungira abana.
Abaturanyi ba Sahinkuye bavuga ko ikibazo cy’uburwayi bwe gikomeye kandi iyo umusuye ari bwo umenya agahinda afite. Basaba abagiraneza kumufasha kuko akeneye gusurwa mu gihe akiri ku isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!