00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Ubuyobozi mu ihurizo ryo gushaka abana basaga 2000 bataye ishuri

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 15 December 2023 saa 01:49
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buri mu ihurizo rikomeye ryo gushakisha abana bagera ku 2077 bataye ishuri ngo barisubizwemo

Ubuyobozi bumaze igihe bukora urutonde rw’abana bataye ishuri n’imyirondoro yabo kugira ngo igikorwa cyo kubasubiza mu ishuri cyorohe.

Mu mashuri abanza hamaze kugarurwa abanyeshuri 697 ku 1467 bari barataye ishuri naho mu mashuri yisumbuye hagarutse 173 kuri 610 bari barivuyemo, ariko ngo ubukangurambaga bwo kubashakisha burakomeje.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko ikibazo cy’abana bata ishuri akenshi gituruka ku miryango ifitanye amakimbirane.

Nyirantezimana Ancille yagize Ati “Ikibazo gituruka ku miryango usanga ifite amakimbirane; hakenewe kongera imbaraga mu biganiro n’ababyeyi bagahindura imyumvire.”

Kagabo Joseph, yavuze ko iki kibazo gikomeje guteza ingaruka mu baturage zirimo n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’ubujura.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Gicumbi, Nsengimana Jean Damascène, yatangaje ko hari gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga bwo gusubiza abana mu ishuri ku bufatanye n’imiryango ikora ku mishinga igamije kurengera abana.

Ati “Turi kwifashisha abafatanyabikorwa aho umwana wemeye gusubira mu ishuri azajya ahabwa amatara akoreshwa n’imirasire y’izuba, yo kumufasha kwiga nimugoroba. Biteganyijwe ko abagera kuri 420 bo mu miryango ikennye ari bo bazayihabwa.”

“Hanateguwe amahugurwa mu nzego z’ibanze kuva ku isibo kuzamuka hejuru, abayobozi basabwa kwigisha ababyeyi kubigira ibyabo bagasubiza abana mu ishuri”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages