Nk’uko RBA ibitangaza, mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 1 Kanama 2015, umugororwa witwa Byiringiro Callixtte, yagiye kwivuza mu ivuriro ry’imbere muri gereza, abeshya umucungagereza ko agiye mu bwiherero, maze asimbuka urupangu ariruka.
Bikimara kumenyekana ko hari umugororwa utorotse, umucungagereza yahise arasa hejuru, ku mpuzankano z’abagororwa, Byiringiro akaba yari yambariyeho imyenda isanzwe ya gisivili.
Niyitegeka Janvier, umuturage uturanye na Gereza ni we waje kwerekana aho aciye kuko yamubonye amucaho yiruka nyuma yo kumva amasasu agahita ahamagara abakuriye abasirikare muri ako Karere.
Umuyobozi wa gereza ya Gicumbi SP Gerard Habimana, yashimiye abaturage babafashije mu gikorwa cyo kumwirukaho, kugeza Byiringiro afashwe.
Yagize ati “Abaturage dukorana neza, abo muri uyu Murenge wa Nyankenke tuba turi kumwe mu bikorwa byose, no mu bikorwa dukora bya ‘RCS week’ tuba turi kumwe na bo ibintu byose mbese turafatanya.”
Yakomeje agira “Mbashishikariza ko bajya badufasha muri aka kazi kacu dukora ko kugorora abantu, bakaduha amakuru. Ni ko byagenze rero ..nkaba mbashima cyane.”
Byiringiro avuga ko impamvu zatumye atoroka ari ibibazo bye mu rugo, ariko abajijwe ibyo bibazo ibyo ari byo, avuga ko atabivuga mu gihe nta munyamategeko afite umwunganira.
Uwo mugororwa yari yarakatiwe imyaka 10 y’igifungo, kubera ubujura bwibishije intwaro no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, yari amaze imyaka itatu gusa muri gereza, ngo azakorerwa dosiye akurikiranwe ku kindi cyaha cyo gutoroka gereza.
Gereza ya Gicumbi icumbikiye imfungwa n’abagororwa basaga ibihumbi bibiri.



















TANGA IGITEKEREZO