00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Umugabo w’imyaka 40 yagwiriwe n’ikirombe arapfa

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 5 March 2024 saa 05:24
Yasuwe :

Umugabo witwa Icyoribera Jean Robert w’ imyaka 40 yagwiriwe n’ibitaka byo mu kirombe gicukurwamo amabuye y’ agaciro, akurwamo ariko ageze ku bitaro bya Byumba ahita ashiramwo umwuka.

Byabaye kuri uyu wa 04 Werurwe 2024 mu kirombe cyo mu mudugudu wa Gasharu mu murenge wa Rutare, ho mu karere ka Gicumbi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutare Bayingana Théogene yemeje aya makuru.

Ati “Yego, uwo mugabo yakoraga ahasanzwe hacukurwa amabuye y’agaciro, ubusanzwe atuye mu murenge wa Nyamiyaga, gusa hahise hakorwa ubutabazi, ariko ageze ku bitaro ahita apfa.”

Abaturage bavuga ko uyu mugabo yakoraga mu kirombe cyemewe gicukurwamo amabuye ya zahabu, nubwo batabashije kumenya niba asize umuryango, kuko adasanzwe atuye mu murenge wa Rutare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages