00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Umugabo w’imyaka 41 yasanzwe munsi y’ikiraro yapfuye

Yanditswe na

Kayitare Jean Paul

Kuya 12 March 2015 saa 12:51
Yasuwe :

Emmanuel Hakuzimana w’imyaka 41 y’amavuko yatoraguwe mu kiraro (bridge) mu masaha ya mu gitondo ku wa gatatu tariki ya 11 Werurwe 2015 mu murenge wa Kageyo Akarere ka Gicumbi, bikekwa ko yituyemo agahita ahasiga ubuzima.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kageyo bwemeza ko nyakwigendera yatoraguwe munsi y’ikiraro gihuza Umudugudu wa Karihira na Muyange.

Aganira na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo Nduwayo Irankijije, yagize ati ʺKu wa kabiri Hakuzimana yagiye kuri SACCO kubikuza amafaranga, anyura ahantu asangira n’abandi ataha bwije…ʺ

Avuga ko bakeka ko nyakwigendera yageze ku kiraro gifite uburebure bwa metero 12 akakituramo, kuko ngo ashobora kuba yaratashye yasinze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Andree Hakizimana, na we yagize atiʺ Umurambo ukiboneka wajyanywe mu bitaro bya Byumba kugeza ubu ntituramenya niba yishwe cyangwa yaguye mu kiraro bikamuviramo urupfu. ʺ

CIP Hakizimana akomeza avuga ko iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwa nyakwigendera, ariko ngo kugeza ubu ntawari watabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare ku rupfu rwa Hakuzimana.

Bivugwa ko Nyakwigendera Hakuzimana asize abana batanu n’ umugore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages