Uwizeyimana Diane wo mu mudugudu w’Umurara mu kagari ka Nyamabuye
ni imfubyi, ababyeyi be bombi bapfuye akiri muto, yakuze arerwa no kwa sekuru ubyara nyina. [Sekuru] Amaze kwitaba Imana yatangiye icyo yise inzira y’umusaraba ndetse hashize iminsi mike ba nyina wabo basigaranye baje kumuvana mu ishuri ageze mu mwaka wa gatandatu w’abanza.
Iki gihe nibwo ngo yatangiye kutavuga rumwe na bamwe mu bo mu muryango wamureze kuko ngo bamusabaga kujya gushaka imitungo ya se atigeze aca iryera kuva akivuka.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uyu mugore aho atuye, mu birometero nka bitatu uvuye ku bitaro bikuru bya Byumba, ahantu hahanamye ndetse kuhagera bisaba kumanuka umusozi n’amaguru kuko nta kinyabiziga kihagera; yatangaje ko aha hantu yahajyanywe n'ubuzima bubi.
Ati “Aha mpamaze icyumweru kuko aho nari ncumbitse bari bamaze kunsezerera ariko kuko nari naratangiye kwigondera akazu muri uyu murima kwa sogokuru bampaye bamaze kunyirukana ngo ni iruhande rwa mama nyuma nkaza kubura amabati nahisemo kuzana abana banjye hano tuyijyamo itaruzura kuko niyo yacu. Nari ndambiwe guhora ntera impuhwe abatanyitayeho.”
Diane utuye mu nzu ituzuye, ifite ibyumba bibiri n’uruganiriro, uburiri araraho bwubakishije amatafari ya rukarakara yatondetse arambikaho ibikenyeri by’amasaka ari nabyo aryamaho n’abana be akiyorosa inzitiramubu yashaje, iyi nzu yayigondeye afashijwe n’umuganda w’abaturage.
Ati“Umudugudu umaze kubona ibibazo byanjye wampaye umuganda wo kumbumbira amatafari banasiza ikibanza. Abana nabajyanaga kubacumbikisha mu baturanyi nkajya gukora uturaka, mbasha kubika amafaranga ibihumbi icumi. Nyuma naje gushaka abafundi babiri ndayabaha maze nkajya mbavomera, nkanabahereza bayizamura mu minsi ibiri nibwo rero nahisemo kuyiyahuramo ngo ninshaka nzahapfire kuko nta bundi bushobozi nari kwibonera.”
Yakomeje avuga ko iki cyemezo yagifashe amaze kwiyambaza abayobozi abasaba kumutera inkunga y’amabati ariko bakamubwira ko nta yahari ahubwo ko bazamukorera ubuvugizi.
Uwizeyimana Diane yemeza ko ubuzima yanyuzemo butigeze butuma ata icyizere ahubwo ko bwatumye acyiyubakamo we n’abana be.
Ati “ Nashatse umugabo ndi muto nabuze iyo ngana, nkeka ko wenda azambera mwiza tugafatanya ubuzima ariko nawe yaje kunta. Kuva icyo gihe nibwo nafashe umwanzuro wo kwirerera abana nkanabashakira aho baba sinkomeze kwangara n’ubwo imbaraga zambanye nke, ariko ubu ngize umugisha nkabona nibura umpa isakaro kuko nabaho kandi nakwiteza imbere nk’abandi.”
Benihirwe Charlotte, umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage ku murongo yatangarije IGIHE ko iki kibazo cy’umuturage atari akizi gusa kigiye gushyirwa ku murongo w’ibyigwa.
Ati “Mu bibazo nakiriye ntabwo icyo nari nkizi ariko ubwo tukimenye birumvikana ko tugiye gushaka icyo dukora byihuse.”
Benihirwe akimara kumenya aya makuru yahise yihutira kugera aho uyu mugore atuye ndetse afatikanya n’abandi baturage kumushakira icumbi mu gihe bagitegereje kumubonera isakaro.
Yamwijeje ko agiye gukurikirana iki kibazo kandi ko bidatinze azasakarirwa.
Yagize ati“ Nubwo yari yafashe umwanzuro udakwiye wo kuza kuba mu nzu ituzuye ariko turanamushimiye kuba yaragize uruhare rukomeye mu kuyizamurira. Ni ubutwari bukomeye. Ubu rero natwe tugiye kugerageza gushaka byihuse isakaro tubinyujije mu bafatanyabikorwa bacu.”
Diane afite abana batatu, umukuru muri bo afite imyaka icyenda.





Ibitekerezo 0