00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Umugore wanikaga imyenda ku rutsinga yishwe n’amashanyarazi

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 17 February 2023 saa 11:38
Yasuwe :

Uwimpuhwe Oniphlide wari utuye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Gacurabwenge yitabye Imana nyuma yo gufatwa n’umuriro ubwo yari agiye kwanika imyenda ku rutsinga rw’amashanyarazi.

Byabaye kuri uyu wa Kane 16 Gashyantare 2023 ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Umuriro ukimara kumufata yaguye hasi bahamagara imbangukiragutabara ageze ku bitaro bya Byumba ahita ashiramo umwuka.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba bwihanganishije umuryango wagize ibyago, busaba abaturage kujya bagira ubushibozi mu gihe babonye insinga aho ariho hose, kuko zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Nyakwigendera asize abana batatu barimo n’uwari ufite imyaka ibiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages