Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Werurwe 2024 nyuma y’aho uyu mugore bivuzwe ko yatutse umukazana we, na we akajya kumurega ku muyobozi w’umutekano mu mudugudu wa Ruhango.
Abaturanyi bavuga ko nyakwigendera yatashye avuye mu kabari yasinze, agaca ku rugo rw’umuhungu we maze agatuka umukazana ibitutsi by’urukozasoni cyane, bakitabaza ushinzwe umutekano mu mudugudu.
Ushinzwe umutekano yahise aza kubareba muri iryo joro, asaba abaturage bombi kumvikana bakareka gushwana, bakaza kubikurikirana mu gitondo.
Uwo mugore (nyirabukwe) yahise ajya mu cyumba cye, abana be bagiye kumuhamagara basanga amanitse mu cyumba ari mu mugozi yapfuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga Kayigamba Emmanuel yavuze ko umurambo wajyanywe ku bitaro bya Byumba gusuzumwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!