Abawushinzwe bavuga ko watangiye gusenyuka muri Mata umwaka ushize wa 2022, bitewe n’ibiza byarimo imvura nyinshi nyuma wongera kwangirika cyane muri Gicurasi uyu mwaka.
Ugutenguka k’uyu muhanda kwatumye n’amapoto y’amashanyarazi acanira umuhanda agwa ndetse n’imiyoboro ya ‘fibre optique’ irangirika.
Ikibazo gikome kigaragara ku gice cy’ahitwa mu Maya no mu Mudugudu wa Keyebe, Akagari ka Rwankonjo mu Murenge wa Cyumba. Ahandi ni ahitwa kuri 19 mu Mudugudu wa Kagera, Akagari ka Rwankonjo mu Murenge wa Cyumba.
Abaturage bavuga ko hatagize igikorwa hakiri kare uyu muhanda ushobora kuzacikamo kabiri bikabangamira ubuhahirane buri hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ntambara Sylvestre yagize ati “Ingaruka ni nyinshi. Uyu muhanda wadufashaga guhahirana n’abaturuka muri Uganda. Turasaba ubuyobozi kuwukora tugakomeza guhahirana kuko nibatinda uzacikamo kabiri”.
Amizero Lucie yagize ati “Umuhanda wangije ibidukikije kuko wagushije ibiti byari bihateye ariko watumye tubura n’amashanyarazi.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, yatangaje ko ikibazo cy’uyu muhanda bakizi kandi bakimenyesheje Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere Ubwikorezi, RTDA, kikaba gifite gahunda yo kuwusana vuba.
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko bateganya gutangira kuwusana mu ntangiriro z’Ukwakira uyu mwaka.
Yagize ati “Turateganya gutangira imirimo yo gusana umuhanda Kigali- Gatuna mu ntangiriro z’Ukwakira 2023. Uduce twangiritse nitumara gusanwa hazasubizwaho n’ibikorwaremezo byangiritse."
Amakuru avuga ko nyuma yo kwangirika kw’iyi kaburimbo, imirimo yo gusana izatwara agera kuri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe iyubakwa ryawo ryatwaye miliyari 55 Frw.

















Ibitekerezo 0