00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Umukecuru w’imyaka 63 yiciwe mu materasi y’indinganire

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 6 March 2015 saa 02:20
Yasuwe :

Nyirahategekimana w’imyaka 63 wari utuye mu mudugudu wa Kamaganga mu kagari ka Mutandi mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi n’abantu bataramenyekana.

Goreth Uwamariya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mutandi yatangarije IGIHE ko Nyirahategekimana yiciwe mu materasi y’indinganire saa moya n’igice, atewe icyuma mu mutwe.

Ubuyobozi bw’akagari bukomeza buvuga ko ukekwa kwica Nyirahategekimana ari umusore wari usanzwe amushinja kuba yaba yaramurogeye umubyeyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Andrée Hakizimana yemeje ko Nyirahategekimana yapfuye yishwe.

Yagize ati ʺNyirahategekimana yiciwe mu materasi y’indinganire atewe icyuma mu musaya gihingukana mu wundi. ʺ

Avuga ko intandaro y’ urupfu rwa Nyirahategekimana, ari amakimbirane yo mu muryango, akanemeza ko abatawe muri yombi ari abo mu muryango wa nyakwigendera.

CIP Andrée Hakizimana asaba abaturage b’ intara y’ Amajyaruguru kwirinda intonganya no guhutaza uwo ari we wese, akavuga ko hagiye gushyirwa ingufu mu kwigisha kubana neza kw’ imiryango.

Nyirahategekimana yishwe nyuma y’igihe gito muri ako kagari havuzwe ubundi bwicanyi, aho umugabo yishe umugore we, bikaba byarabaye bikurikira undi mugore basanze munsi y’umukingo yapfuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages