Umurambo wa Nyakwigendera wagaragaye ku wa 01 Nyakanga 2024, nyuma y’aho yari avuye mu Mujyi wa Byumba mu masaha ya saa moya z’ijoro yerekeza mu Murenge wa Bungwe mu karere ka Burera nyuma telefoni ye ntiyakomeza gucamo.
Turinimana wasanzwe yapfuye, umurambo we bawubonye mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Mugandu mu Karere ka Gicumbi, Moto ye bayitwaye bicyekwa ko yishwe n’abajura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru aganira na Igihe yagize Ati: “ Ni byo. Mu gitondo cyo ku wa 01 Nyakanga 2024 habonetse umurambo w’ umumotari bicyekwa ko yishwe, hafashwe abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera, bafungiwe kuri sitasiyo ya Police ya Byumba, bari gukurikiranwa n’Urwego rw’ Ubugenzacyaha, umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe”.
Uyu muvugizi yasoje atanga ubutumwa ku baturage abasaba kugira amakenga.
Ati” Ubutumwa duha abaturage, abatwara moto, ni ukugira amakenga ku bo bagiye gutwara cyane mu masaha y’ijoro”.
Umurambo wa Nyakwigwendera wajyanywe gukorerwa isuzuma muri Kigali kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Nyakwigendera yari asanzwe atuye mu Mujyi wa Byumba, Akagari ka Gisuna mu Mudugudu wa Gisuna.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!