00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Umurambo wabonetse ku mupaka w’u Rwanda na Uganda

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 14 January 2024 saa 05:10
Yasuwe :

Rugwabiza Edouard wari ufite imyaka 66, yasanzwe mu ishyamba ryegereye umupaka wa Uganda mu Karere ka Gicumbi yapfuye.

Umurambo we wabonetse kuri uyu wa 14 Mutarama 2024, mu murenge wa Kaniga, Akagari ka Nyarwambu, umudugudu wa Cyasaku.

Amakuru atangwa na bamwe mu muryango we, avuga ko yabuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024, aho yavuye mu rugo iwabo avuze ko agiye kugura ifu ya Kawunga.

Byageze mu gitondo bajya kumushakisha, bageze mu gashyamba kari hafi n’ umupaka ku gice cy’u Rwanda, nibwo babonye umurambo wa nyakwigendera yapfuye.

Bamwe mu baturage bavuga ko ashobora kuba yishwe n’inzoga ya Kanyanga, icyakora inzego zibishinzwe ntabwo zirabyemeza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye IGIHE ko amakuru y’urupfu rw’uyu musaza bayamenye, ariko avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages