Muri aba baturage 300 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza n’umuryango wa Al – Ihsaani Al – Khairiya , bakaba ari abo mu Tugari Tune tugize umurenge wa Byumba turimo Akagari ka Nyarutarama,Gacurabwenge,Nyamabuye na Gicumbi ndetse bakaba biganjemo abakecuru n’abana babo, igikorwa cyabereye mu Kigo cya Centre Isamique de Gicumbi, kuri uyu wa Gatanu.
Sibomana Hamuduni,umuyobozi wa Al – Ihsaani Al – Khairiya yabwiye IGIHE ko bahisemo gufasha abatishoboye kuko ari zimwe mu ntego z’uyu muryango.
Yagize ati “ Kuba twahisemo kurihira abantu 300 batishoboye mituweli ni uko ari zimwe mu nshingano z’umuryango wacu kandi si n’ubwa mbere dukoze iki gikorwa. Kubera ko twatangiye kurihira abaturage batandukanye ubwisungane mu mwaka Itatu ishize ku buryo ubu tumaze kurihira abarenze ibihumbi 2 kandi n’igikorwa kizakomeza”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Theogene Bayingana yashimiye uyu muryango w’abayisilamu ku nkunga wabahaye ubafashiriza abatishoboye, ngo kuko uzabafasha kwesa imihigo bihaye yo gutanga Mituweli 100%.
Yagize ati “Iki ni igikorwa twishimiye cyane kuko icya mbere ari gahunda ya Leta ikindi kandi nubwo mu mwaka ushize umurenge wacu ari wo wabaye uwa mbere mu kwitabira mituweli ku kigero cya 90% noneho iki gikorwa kizatuma twongera kuba abambere, 100%”
Mukeshimana Vestine w’imyaka 54 w’abana Batandatu usanzwe utunzwe n’ubuhinzi yemeza ko kuba we n’umuryango we bishyuriwe mituweli basa nk’aho bongeye kuvuka bundi bushya.
Ati “Nishimye cyane kandi kubera igikorwa uyu muryango w’abayisilamu wadukoreye kuko wankuye mu bwigunge ndetse ubu meze nk’uwongeye kubaho bundi bushya kuko nibazaga inzira nzakoresha kugira ngo tubone ubwisungane nkayibura”.
Al – Ihsaani Al – Khairiya umaze imyaka itatu ukora ibi bikorwa, aho imaze kurihira abasaga 2,000 mu turere twa Bugesera, Gatsibo, Huye, Gicumbi ndetse n’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO