Uyu musaza uzwi ku izina rya Gatabazi Pascal yasanzwe mu mugozi yapfuye. Byabaye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.
Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko uyu Gatabazi Pascal ashobora kuba yiyahuye nyuma y’uko mu gitondo umuhungu we w’imyaka 19 yari yabyutse amutuka bikabije, ku mpamvu z’uko yabuze amafaranga 1000 Frw agakeka ko se yayibye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyiravugiza, Tuyizere Théoneste yemeje aya makuru.
Ati “ Twamenye ko yifungiranye mu nzu nyuma bakamusanga mu mugozi yapfuye. Baduhaye amakuru ko ashobora kuba yagiranye amakimbirane n’umuhungu we, abenshi bagacyeka ko aricyo cyatumye yiyahura”.
Umuhungu wa nyakwigendera yahise atabwa muri yombi mu gihe iperereza rikomehje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!