Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 05 Mata 2024 mu Mudugudu wa Rwasama mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba.
Abaturage bageze ahabereye iyi sanganya babwiye IGIHE ko nyakwigendera yariye inyama iri mu bwoko bwa zingaro igahagama mu muhogo, ni bwo yasohotse ageze mu muryango ahita yikubita hasi arapfa.
Umwe yagize ati "yariye inyama ya zingaro muri restaurant ariko ihagama mu muhogo, abari bahari babonye ibibaye bamusanga ku muryango bageregeza gusunika inyama yari yahagamye mu muhogo ngo barebe ko yayiruka biranga, bamuhaye n’amazi arimo isukari ariko birangira kugeza ashizemo umwuka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste yemereye IGIHE iby’ayo makuru, avuga ko umurambo w’uwo musore wajyanywe gukorerwa isuzuma.
Yagize ati "Yego, uwo musore yapfuye umurambo wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.”
Kuri ubu inzego zishinzwe umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane koko niba uyu musore ari inyama yamwishe, cyangwa hari ikindi kibazo yari afite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!