Umurambo w’uyu musore wabonywe kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024. Yari atuye mu Mudugudu wa Muriza, Akagari ka Nyarutarama, mu Murenge wa Byumba.
Amakuru aturuka mu Kagari uyu musore yari atuyemo, avuga ko yari amaze kugerageza kwiyahura inshuro zigera kuri enye bikanga, kuri ubu akaba yasanzwe mu mugozi yapfuye.
Amakuru avuga ko nyine umubyara ariwe wamubonye bwa mbere abyutse mu gitondo, akamusanga amanitse mu ruganiriro rw’inzu yabo yapfuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi w’agateganyo, Uwera Parfaite yemeje aya makuru, asaba abaturage kujya bamenyesha inzego mbere yo gufata ibyemezo byo kwiyambura ubuzima.
Ati “Abaturage bajye batanga amakuru niba hari ibibazo bikomereye abavandimwe babo n’abaturanyi, kugira ngo ibibazo bikurikiranwe banagirwe inama ku gihe, ikindi ni ukwirinda amakimbirane mu ngo, kwegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!