Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Nyakanga 2016 nibwo umurambo w’uyu musore wagaragaye.
Iyamuremye wari mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko wakoraga ubukarani mu isoko rya Gicumbi abamubonye bwa mbere batangaje ko basanze aryamye yubitse inda. Nta gikomere na kimwe yari afite byatumye benshi bakeka ko yaba yishwe akahajugunywa.
Twizeyimana Jean Marie Vianey usanzwe ari umuzamu kuri iyi nyubako,yatangarije IGIHE ko nawe yabyutse agasanga umurambo w’uyu musore imbere y’inzu arinda.
Yagize ati“ Ubundi iyi nzu isanzwe irarwamo n’inzererezi nyinshi ariko uyu sinamenya nawe niba yahararaga kuko rwose nabonaga nta kibazo ateye. Njyewe rero ndara muri etage hejuru bo bakaza bakarara hasi kuko hadafungwa. Nabyutse ngiye koga mbona aryamye imbere y’inzu ngira ngo yasinze mwegereye mbona inshishi zamugiye mu matwi.”
Yakomeje agira ati: “ Nahise ntabaza abantu baraza dusanga yapfuye mu by’ukuri sinavuga ngo yazize iki kuko nijoro nta kintu na kimwe numvise, ikindi twanasanze n’imyenda ye imurambitse hejuru.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru,IP Innocent Gasasira, yemeje amakuru y’urupfu rwa Iyamuremye ndetse ngo n’iperereza ryahise ritangira.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Byumba kugirango abaganga basuzume icyamwishe.



















TANGA IGITEKEREZO