Byabereye mu mudugudu wa Gatungo, akagari ka Ryaruyumba, umurenge wa Manyagiro, ho mu karere ka Gicumbi, ku mugoroba kuwa 30 Mutarama 2024.
Amakuru aturuka mu nshuti z’umuryango we, avuga ko nyakwigendera yari amaze iminsi avuga ko isi irimo kumusiga.
Bivugwa ko ubwo umugore we babyaranye Kabiri yari avuye guhinga, yatunguwe no gusanga umugabo we amanitse mu mugozi hejuru mu nzu yapfuye.
Umuyoboziw’ akarere ka Gicumbi w’agateganyo Uwera Parfaite yemeje aya makuru, asaba abaturage kujya bamenyekanisha amakuru y’ibibazo bagenzi babo bafite, hakiri kare kugira ngo habeho ubutabazi.
Abaturanyi bavuga ko uyu mugabo wapfuye yagiye muri Uganda muri Nyakanga 2021, agaruka muri Nyakanga 2023 ari nabwo yaje yarahindutse, asa nk’ufite ibibazo byo mu mutwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!