00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Umwana w’imyaka umunani yishe murumuna we

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 28 November 2023 saa 02:19
Yasuwe :

Umwana ufite imyaka umunani wo mu Karere ka Gicumbi, yishe umuvandimwe we y’imyaka itanu amukubise isuka mu mutwe, ku wa 27 Ugushyingo 2023.

Byabereye mu Murenge wa Ruvune ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere. Umwana wapfuye ni umuhungu mu gihe uwamwishe ari umukobwa.

Amakuru avuga ko abo bana barimo bakinisha isuka yo mu bwoko bwa majagu nyina yari avanye mu murima muri uwo mugoroba.

Mu gihe yari ahugiye mu mirimo yo mu gikoni n’umugabo atarataha nibwo ibyo byago byagwiriye umuryango wabo.

Ni amakuru yahamijwe n’Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Ruvune, Iyamuremye Innocent. Yavuze ko bayamenye ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa 27 Ugushyingo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages