00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Umwana w’uruhinja yasanzwe mu cyobo cy’amazi yapfuye

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 3 February 2024 saa 09:03
Yasuwe :

Mu Karere ka Gicumbi umwana w’uruhinja bigaragara ko ashobora kuba yari yavutse uwo munsi, yasanzwe mu cyobo kimanukiramo amazi y’imvura yapfuye.

Yabonetse ku mugoroba wo ku wa 2 Gashyantare mu 2024 mu Mudugudu wa Gacurabwenge, mu Kagari ka Gacurabwenge, mu Murenge wa Byumba, hafi n’ibiro by’Akarere ka Gicumbi.

Bamwe mu baturage IGIHE yahasanze bavuze ko hari abana bahanyuze bajya kwiga ku manywa, bakabona uruhinja mu cyobo cy’amazi, ariko bakeka ko ari igikinisho cy’umwana ( igipupe), bakomeje berekeza ku ishuri ngo badacyererwa, bagarutse bava kwiga nibwo baje kureba basanga ari umuntu nyamuntu, bagira ubwoba baratabaza, haza abantu batandukanye.

Umwe muri bo yagize ati "Abana nibo batabaje twese tuza kureba, dusanga ari uruhinja bataye mu cyobo, ubuse iyo nyina amushyira hejuru ku muhanda wenda abandi bakamutoragura! ntabwo tuzi igihe bamutereyemo, ariko abana bavuze ko mbere yo kujya kwiga amasomo ya Saa Sita, bamubonyemo bakagira ngo ni igipupe, muri uyu mugoroba bavuye kwiga nibwo basanze yazamutse hejuru kubera amazi, bagira ubwoba, baza biruka bavuga ko babonye umwana mu mazi.”

Byabaye urujijo kumenya umugore wabyaye akihekura umwana we, ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacurabwenge, Musonera Ignace ubwo yahahuriraga n’ umunyamakuru wa IGIHE, yahise atangira guhamagara inzego zimukuriye ngo hakorwe iperereza ku mu muntu waba yakoze ubu bwicanyi.

Kugeza ubu umurambo w’uru uruhinja wajyanywe ku Bitaro bya Byumba, mu gihe hakomeje gushakishwa uwarutaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages