00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge rukayoboka inzira yo kwizigamira

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 20 December 2022 saa 01:13
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwakunze kurangwa n’imico yo kunywa no gukwirakwiza ibiyobyabwenge nka Kanyanga, rurishimira ko uyu munsi rwatandukanye nabyo rukaba rukataje mu bikorwa by’iterambere.

Ubuyobozi bw’aka karere bwatekereje cyane ku rubyiruko ruturiye umupaka wa Gatuna, rwakundaga gutunda Kanyanga ruyikuye muri Uganda, rukayinjiza muri Gicumbi ndetse no bindi bice by’igihugu.

Kuri ubu ababikoraga bahawe amashuri y’imyuga ku buntu, abandi bahabwa imirimo ibinjiriza mu rwego rwo kubafasha kudasubira mu burembetsi hagamijwe kubafasha kugira imbere heza. Kuri ubu bamwe batangiye no kwizigamira muri Ejo Heza.

Bavuga ko mbere bishoraga mu kunywa ibiyobyabwenge gusa, ayo babonye bakayanywera, bagakoreshwa akazi ko kubikwirakwiza ahantu hatandukanye ubifatiwemo agafungwa.

Umuhuzabikorwa w’inama y’ igihugu y’urubiruko mu karere ka Gicumbi, Basesayose Telesphore, avuga ko muri aka karere hari urubyiruko rugera ku 159.640, rufite amakoperative 27 yiganjemo ubuhinzi bw’icyayi, ubuvumvu n’abahinga imbuto, bose bashyizwe hamwe ngo bazabashe kugira amasaziro meza.

Avuga ko bakomeje gukangurira bagenzi babo kwitandukanya n’ibiyobyabwenge bifashishije gukora siporo ndetse n’indi myidagaduro, bakabasaba kwibumbira mu makoperative abafasha kubona ubushobozi bwatuma bizigamira, bakigirira icyizere, aho gusaza imburagihe kubera ibiyobyabwenge.

Mu mpera z’icyumweru gishize kuwa 17 Ukuboza 2022, urubyiruko rwahurijwe muri siporo muri stade y’akarere ka Gicumbi, ruhabwa ubutumwa bwo kwirinda ibiyobabwenge.

Urubyiruko rugera ku 8 000 muri Gicumbi bamaze kwitabira umuco wo kwizigama muri Ejo heza, gusa ubukangurambaga burakomeje kandi akenshi bukorwa n’urubyiruko bagenzi babo.

Uwitwa Muhawenimana Delphine wiga mu mwaka wa Gatandatu mu ishuri rya G.S De la Salle riherereye muri aka karere, avuga ko kwishora mu biyobyabwenge bitesha bamwe amashuri ndetse ko hari n’abakeneye kumenya ingaruka zo kubyishoramo.

Ati “Nubwo bamwe bakiri abanyeshuri, bamenye ko kwizigama bidasaba ubushobozi buhambaye ahubwo basabwa guhindura imyumvire bakareka kwishora mu biyoyabwenge, bakwigomwa kuri ducye bahabwa n’ababyeyi babo kuko nta muntu utera imbere bidasabye ko yigomwa niyo yaba afite ducye”.

Yongeraho ko kuri macye bahabwa bayakoresheje neza byanabafasha kwigurira ibikoresho by’ishuri mu gihe bashobora kubyaka ababyeyi bagasanga nabo babuze ubushobozi.

Muri ubu bukangurambaga, urubyiruko runashishikarizwa kwipimisha indwara zitandukanye ndetse hagatangirwamo impanuro z’uburyo abadafite akazi bashobora kwegera ibigo bibafasha kwiteza imbere aho gukomeza kwerekeza inzira yo gukoresha ibiyoyabwenge.

Ni ubukangurambaga buri gutangwa hifashishijwe siporo
Urubyiruko rwasabwe kwirinda ingeso mbi zo kwishora mu biyobyabwenge
Basesayose uyobora inama y'urubyiruko mu Karere ka Gicumbi yipimisha indwara zitandura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages