Byabaye kuri uyu wa 22 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gashirira ho mu Murenge wa Ruvune, mu masaha y’umugoroba.
Abageze aho byabereye bavuga ko uyu nyakwigendera atari ubwa mbere yari aje kwiba amabuye y’agaciro, kuko ubushize nabwo yari ari kumwe na bagenzi be basanzwe bazana kwiba amabuye, nabwo bagwiriwe n’ ikirombe ararokoka.
Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yabwiye IGIHE ko “yego byabayeho, amakuru twayamenye ko yagwiriwe n’ikirombe ahacukurwa amabuye ya wolfram.”
Yakomeje avuga ko “turasaba abaturage bagifite ingeso yo gucukura bitemewe kureka gushyira ubuzima bwabo mu kaga, iki kigo gitanga akazi ku buryo bashyirwa mu bakozi".
Mu Murenge wa Ruvune abaturage biba amabuye y’agaciro bakomeje kwigishwa uburyo basaba akazi, kuko iyo baje mu buryo bwo kwiba, usanga hari abahaburira ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!