00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: World Vision yatanze sima yo gusana amazu y’abarokotse

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 10 May 2013 saa 05:13
Yasuwe :

Umuryango “World Vision” yafashije abarokotse Jenoside batuye mu Murenge wa Mutete, mu Karere ka Gicumbi, aho bayahaye imifuka 300 ya sima yo gusana amazu yabo 176 yangiritse, iboroza inka za kijyambere, inabaha imyenda n’inkweto byose hamwe bihwanye n’agaciro ka miliyoni 8,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, Umuyobozi wa World Vision George Gitau, inzego za Leta, n’abaturage, cyari kigamije gufasha abaturage (…)

Umuryango “World Vision” yafashije abarokotse Jenoside batuye mu Murenge wa Mutete, mu Karere ka Gicumbi, aho bayahaye imifuka 300 ya sima yo gusana amazu yabo 176 yangiritse, iboroza inka za kijyambere, inabaha imyenda n’inkweto byose hamwe bihwanye n’agaciro ka miliyoni 8,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, Umuyobozi wa World Vision George Gitau, inzego za Leta, n’abaturage, cyari kigamije gufasha abaturage barokokeye mu murenge wa Mutete, dore ko urwibutso rwa Mutete rushyinguyemo imibiri isaga igihumbi.

Kimwe mu bibazo by’ingutu byagaragajwe n’abarokotse, harimo kuba amazu bagamo yaramaze kwangirika bikabije, aho 176 akwiye gusanwa, andi 26 agasenywa burundu dore ko ngo nta mikoro bafite.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, George Gitau, yabasabye kwiyubaka barinda n’ejo hazaza h’abana babo ku babafite, ati “Ndakomeza imitima y’abarokotse n’ubwo murwana intambara y’ibibazo mwahuye nabyo. Gusa ndabibutsa ko tugomba kwiyubaka tunubaka ejo heza h’abana bacu, turashaka kubaka isi nziza y’abana kuko nibo cyerekezo tuganamo”.

George yakomeje amurika imifuka 300 ya sima yatanwe kugira ngo hasanwe aya mazu n’urwibutso rwa Mutete, boroza abaturage babiri inka 2 za kijyambere, hatangwa imyenda y’abana n’inkwetoi zabo, byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni umunani n’ibihumbi magana atanu y’amafaranga y’u Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, we yabibukije ko bagombga kwiyubakira, ati “Tugombga kwiyubakira igihugu kigakomera twese hamwe. U Rwanda ruvuye ahabi cyane, ese dutize umurindi umwanzi w’igihugu wateguye Jenoside? Iki ni igihe cyo kureba imbere heza twibanda ku bakiri bato.”

Abaturage basabye World Vision ko yazasiga igize umusanzu ugaragara ibagejejeho, dore ko ngo hari ibindi bigo byinshi biza kubafasha bikamarana nabo imyaka isaga itanu, ariko bikagenda ntacyo bibagejejeho mu buryo bufatika.

Photo: World Vision


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages