Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nzeri 2022 mu mudugudu wa Gatiba, akagari ka Nyamiyaga, mu murenge wa Kageyo mu masaha y’ ijoro.
Abatuye muri uyu mudugudu bavuze ko amakimbirane yabereye mu kabari k’uyu mugabo Habimana Jean Claude, ubwo yashakaga gukubita umugore we amuziza ko atishyuje abakiliya icupa ry’ urwagwa. Nibwo se umubyara na we wanyweraga muri aka kabari yashatse kubakiza, umuhungu we amukubita inkoni.
Umusaza yikubise hasi, bamujyana mu rugo agezeyo ashiramo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Gahano Rubera Jean Marie Vianney, yemeje aya makuru, asaba abaturage kwirinda ubusinzi kuko bukunze kuba intandaro y’amakimbirane ahitana ubuzima bw’abantu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!